Umuhanzi ‘ELSA CLUZ’ yashyize hanze indirimbo yise “MU RUBAVU”

63 0

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Elisa Claude uzwi cyane kumazina y’ubuhanzi nka Elsa Cluz, yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise “Mu rubavu”.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko amaze imyaka ibiri aririmba ku giti cye gusa abasha gukomoza ko nubwo yahisemo gushyira hanze indirimbo ye asanzwe mu buhanzi bwo bwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka isaga icumi.

Umuhanzi ‘ELSA CLUZ’

Yakomeje avuga ko amaze kugira Album ebyiri zirimo indirimbo makumyabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabashije gutangaza byinshi bigize iyi ndirimbo nshya agira ati:”Inyigisho ikubiye mu ndirimbo ni ibanga riri mu rubavu rwavuyemo amaraso ya Kristo ariko ngatanga n’ingero z’ahantu Urubavu rwagiye ruba ahantu h’amakiriro ku bantu nka Adam ndetse n’abantu bo ku bwa Noa uburyo mu Rubavu hari idirishya Nowa yamenyeragamo amakuru yo hanze atumye inuma”.

Uyu muhanzi yatangaje ko muri uyu mwaka afitiye udushya twinshi abakunzi be

Akomeza avuga ko muri byose yashakaga kuririmba agaciro k’Urubavu rwa Yesu rwavuyemo amaraso agakiza abari muri iyisi irimo ibyaha.

Iyi ndirimbo nshya yise “Mu rubavu” twabatangariza ko abashaka kujya bayumva umunsi kuwundi ko bayisanga kuri YouTube channel ye Yitwa “El Music Rwanda” akaba ashishikariza abakunzi be gukora subscribe ku channel ye bakajya babona ibihangano bye bitandukanye ajya ashyiraho ari abambere.

Yasoje avuga ko amajwi yafashwe na Producer Martin MUGISHA ukorera muri Record yitwa The Martins naho amashusho atunganywa na Director witwa Clovis ukorera muri studio Yitwa Platnum ifite abahanga mu gutunganya amashusho.

KANDA KURI LINK HANO HASI UREBE IYI NDIRIMBO NSHYA YA ELISA CLUZ UBASHE KUREBA AMASHUSHO ATEYE AMABENGEZA:

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *