Shaddyboo yakuriye inzira ku murima abifuza kumusubiza gukorera mu kabari

924 0

Shaddy Boo yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gufata umurongo mushya w’ubuzima, yiyemeza guca ukubiri n’ibyo gukora akazi ko mu kabari, ibizwi nka ‘Hosting’ mu rurimi rw’icyongereza.

Yasabye abantu bakomeje kumwandikira bashaka kumuha ibyo biraka, kubihagarika kuko Shaddyboo bamenye muri ibyo atagihari.

Ati “Kuri buri umwe uri kunyandikira, umpamagara cyangwa uri kunyegera ambwira ku byo gu-hosting. Ndashaka kubabwira ibi n’urukundo no mu cyubahiro: Ntabwo ngikora akazi nk’ako.

“Ngewe wo muri ibyo yaragiye. Shaddyboo ntabwo akiri muri ibyo, ubu yarakuze. Kandi mu by’ukuri hashize igihe kinini, mwakabaye mwarabibonye.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yakomeje ashimira abantu ku bw’urukundo, kumushyigikira n’imbaraga bamuhaye, ariko abibutsa ko iyo umugore ahisemo gukura, amahoro no kugira intumbero zagutse, hari imiryango ifungwa.

Shaddyboo yamenyekanye cyane binyuze mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ndetse no mu bitaramo bitandukanye byaberaga mu tubari dutandukanye.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *