Nibura abantu batandatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’ingabo z’u uburusiya mu mujyi wa Sumy wo mu majyaruguru y’u Ukraine.
Abayobozi bo muri Ukraine batangaje ko icyo gitero cyabaye mu masaha y’ijoro, aho ibisasu byarashwe n’ingabo z’u Burusiya byaguye mu bice bituwemo n’abaturage, bikangiza inzu ndetse n’ibindi bikorwa remezo.
Serivisi z’ubutabazi zahise zitabara abaturage nyuma y’icyo gitero, aho abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Abayobozi bavuga ko bamwe mu bakomeretse bafite ibikomere bikomeye.
Umujyi wa Soumy ukomeje kuba umwe mu mijyi ikunze kugabwaho ibitero kubera kuba wegereye umupaka uhuza Ukraine n’u Burusiya. Mu mezi ashize, abaturage b’uyu mujyi bakomeje guhura n’ibitero bya drones, missiles ndetse n’amasasu aremereye.
Ubuyobozi bwa Ukraine bwongeye gushinja u Burusiya gukomeza kugaba ibitero ku baturage n’ibikorwa remezo bya gisivili, mu gihe Moscow yo ikomeje kuvuga ko yibasira ibikorwa bya gisirikare gusa.
Iyi ntambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiye mu mwaka wa 2022, ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage, aho abantu benshi bamaze guhitanwa n’abandi miliyoni bagahunga ingo zabo.


