Abanya-suéde baba mu Rwanda bizihirije umunsi w’igihugu cyabo i Kigali

93 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n’Abanya-Suède baba mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Igihugu cya Suède.

Ibi birori byabereye i Kigali, ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2026, bikaba byari bigamije kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w’igihugu cya Suède, uzwi nka Sveriges nationaldag, usanzwe wizihizwa ku itariki ya 6 Kamena.

Mu ijambo rye muri ibyo birori, Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Suède.

Ubusanzwe, uyu munsi ushingiye ku bintu bibiri by’ingenzi byaranze amateka ya Suède harimo iyimikwa ry’Umwami Gustav Vasa mu 1523, ndetse n’ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga ryo mu 1809, ibihe bifatwa nk’ishingiro ry’ubwigenge n’iterambere rya demokarasi y’iki gihugu.

U Rwanda na Suede bifitanye umubano w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zigamije guteza imbere iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.

Ibihugu byombi bikorana mu bijyanye n’ubujyanama mu bya dipolomasi, uburezi n’ubushakashatsi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ishoramari, ndetse n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubu bufatanye bugenda burushaho gushimangirwa binyuze mu mishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage ibihugu byombi bihuriyeho.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Guverinoma ya Suwede yanzuye gutangiza gahunda nshya y’ubutwererane n’u Rwanda mu iterambere yongera ingano y’umusanzu itanga ku kigero cya 40%.

U Rwanda na Suède kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubutabera n’imiyoborere myiza, harimo no gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside, bikaba bimwe mu bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kwimakaza ubutabera n’amahoro arambye.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *