Perezida Vladimir Putin yakiriye Samia Suluhu Hassan mu ruzinduko rw’amateka nyuma y’Imyaka 55

420 0

Perezida w’Russia, Vladimir Putin, yakiriye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu ruzinduko rwa Leta rufatwa nk’urw’amateka, kuko ari rwo rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cya Tanzania muri mu burisiya  muri ubu buryo mu gihe cy’imyaka 55 ishize.

Ibiganiro by’aba bayobozi byatangirijwe mu muhango w’icyubahiro wabereye muri Georgievsky Hall iri mu Ngoro ya Kremlin i Moscow, aho hacuranzwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi mbere y’uko ibiganiro bitangira.

Mu ijambo rye, Perezida Putin yavuze ko umubano w’ubucuruzi hagati ya Russia na Tanzania ukomeje gutera imbere, agaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwiyongereye ku kigero cya 25% mu mwaka ushize.

Yashimangiye kandi ko Moscow yishimira uburyo ibihugu byombi bikomeje guhuza imyumvire ku bibazo byinshi mpuzamahanga, cyane cyane mu kurengera ubusugire bw’ibihugu no kurwanya icyo yise ibikorwa byo gutegekesha igitugu cyangwa ubusumbane mu miyoborere mpuzamahanga.

Putin yavuze ko Uburusiya bkomeje kubona Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi, anashimira Tanzania uruhare rwayo mu guteza imbere umubano hagati ya Russia n’ibihugu bya Afurika.

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko uru ruzinduko rugamije gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuhinzi, ubuzima n’ingufu.

Yagaragaje ko Tanzania yifuza kongera ubufatanye n’u Burusiya mu mishinga y’iterambere no mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora kuvamo amasezerano mashya azafasha mu kongera ubuhahirane n’ishoramari hagati ya Tanzania na Russia.

Mu kiganiro n’abanyamakuru  Putin yavuze ko Uburusiya bwiteze uruhare rukomeye rwa Tanzania mu nama ihuza uburusiya  na Afurika (Russia–Africa Summit), igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya Moscow n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Yashimangiye ko iyo nama ari urubuga rukomeye rwo kuganira ku bufatanye mu bukungu, ikoranabuhanga, umutekano, uburezi n’iterambere rirambye.

Uru ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan rubaye mu gihe Tanzania ikomeje gushaka abafatanyabikorwa bashya ku rwego mpuzamahanga, naho Russia ikarushaho kwagura umubano wayo n’ibihugu bya Afurika mu nzego zitandukanye.

Abakurikiranira hafi dipolomasi mpuzamahanga bavuga ko ibiganiro byabereye i Moscow bishobora gufungura icyiciro gishya cy’umubano hagati ya Tanzania n’Uburusiya  cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *