Inama Mpuzamahanga ya MWC 2026 yari kuzabera I Kigali yasubitswe

233 0

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakora mu rwego rw’itumanaho rigendanwa, GSMA, ryatangaje ko inama mpuzamahanga ya MWC Kigali 2026 yari iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Kamena 2026 yasubitswe, mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo ibe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kamena 2026, GSMA yavuze ko yamenye ko iri subikwa rishobora guteza ibibazo ku bari bamaze kwitegura kwitabira iyi nama, ariko ishimira abafatanyabikorwa n’abari kuzayitabira ku bwumvikane bagaragaje. Iri shyirahamwe ryatangaje ko amatariki mashya azatangazwa mu gihe kiri imbere.

MWC Kigali ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku mugabane wa Afurika mu rwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ihuza abayobozi b’ibigo by’itumanaho, abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga, abafata ibyemezo muri za guverinoma ndetse n’abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye baturutse hirya no hino ku isi.

Iyi nama yari kuba ibereye muri Kigali Convention Centre, ikibanda ku nsanganyamatsiko yiswe “IQ Era: aho ibitekerezo by’umuntu bihurira n’ikoranabuhanga rifite ubwenge”, hagamijwe kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rigezweho ririmo guhindura inzego zirimo ubuzima, uburezi, inganda na serivisi z’imari muri Afurika.

Nubwo GSMA itatangaje impamvu nyakuri yatumye hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, yatangaje ko yiteguye kongera gutumiza iyi gahunda ikomeye ihuza abakora mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika igihe kizatangarizwa nyuma.

MWC Kigali imaze kuba urubuga rukomeye rwo kuganirirwaho iterambere rya 5G, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga ndetse n’uburyo Afurika yakomeza kwihutisha impinduka mu rwego rwa digitale.

Abari bamaze kwiyandikisha no gutegura ingendo zo kwitabira MWC Kigali 2026 basabwe gukomeza gukurikirana amakuru atangwa na GSMA kugira ngo bazamenye amatariki mashya y’iyi nama.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *