RDC: Inteko Ishinga Amategeko yongereye amahirwe ya Tshisekedi yo kuguma ku butegetsi

217 0

Abadepite ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batoye itegeko ryemera ko mu gihugu haba amatora ya referandumu, bahita baryohereza muri Sena ngo na yo iritorere.

Amatora yo mu mutwe w’abadepite yabaye ku wa 9 Kamena 2026. Umushinga w’itegeko wabanje gusuzumwa na komisiyo iwoherereza inteko rusange na yo iwutora ku bwiganze.

Itegeko ritanga uburenganzira mu buryo bw’amategeko bwo gukoresha amatora ya referandumu mu gihugu no kuyatangiza. Riteganya uburyo Komisiyo yigenga y’amatora [CENI] ihabwa izi nshingano n’uburyo iyategura, kandi igakora ku buryo ibitangazamakuru bihabwa uburenganzira bungana mu bihe byo kuyamamaza.

Hanateganywa uburyo ibyavuye mu itora bizabarwa n’uko bizatangazwa n’uburyo bwo gukemura impaka igihe zavuka. Hanarebwe ku buryo bwatuma itora riba mu mucyo.

Komisiyo yasuzumye uyu mushinga yashimangiye ko ari ngombwa kugira ngo bazibe icyuho kiri mu mategeko cyane cyane ibyerekeye referandumu.

Gusa abasesenguzi bemeza ko ari umuvuno Perezida Felix Tshisekedi yaciye wo kumufasha gukomeza kuyobora igihugu kuko ubu ari kuyobora manda ya kabiri kandi ari na yo ya nyuma yemererwa n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Mu mezi make yashize havuzwe ibyo kuvugurura itegeko nshinga mu gihugu ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi babitera utwatsi. Sena niramuka na yo iritoye rizahita ryoherezwa mu biro bya Perezida, na we arisinye ritangire gukurikizwa.

Mu nama y’igihugu y’ibikorwaremezo n’imirimo rusange yabereye i Kinshasa ku wa 8 Mata 2026, Perezida Tshisekedi yatangaje ko ateganyiriza RDC ibikorwaremezo bidashobora kwangizwa n’ibiza kandi ko Banki y’Isi yiteguye kubimufashamo.

Tshisekedi yavuze ko afite intego yo guhindura RDC igihugu giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rwa Afurika mu nzego zitandukanye bitarenze mu mwaka wa 2034, ibyumvikanisha ko icyo gihe azaba akiri ku butegetsi.

Yagize ati “Intego yanjye ni ugushyira RDC ku ruhembe mu 2034, ikaba igihugu kiri ku murongo mwiza, giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rw’umugabane. Dufite gahunda yo kubyaza umwanya turimo ku Isi inyungu ikomeye.”

Abo mu ishyaka UDPS bagaragaza ko nta cyababuza kuvugurura Itegeko Nshinga kuko ngo n’ababanjirije Tshisekedi babikoze.

Basobanura ko Tshisekedi atagiye ku butegetsi kugira ngo arangize manda ebyiri ahubwo ko yahawe ubutumwa agomba gusohoza bwo gukemura ibibazo RDC ifite, bityo ko niburangira, azava kuri uyu mwanya. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamusabye kutarenza mu 2028.

Related Post

Umuryango wa Bobi Wine wahunze Igihugu

Posted by - February 19, 2026 0
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatangaje ko umugore we n’abana bahunze igihugu” kubera ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’inzego…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *