Teta Diana yatumiwe mu gitaramo Kwibohora Live Concert mu Bubiligi

145 0

Umuhanzikazi nyarwanda Teta Diana yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32   cyiswe Kwibohora Live Concert  kizabera mu Bubiligi, aho biteganyijwe ko azasusurutsa Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda zizitabira uwo muhango.

Teta Diana ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu njyana ya Afro-folk, aho akunze kuvanga umuziki gakondo n’umuziki wa kijyambere. Mu myaka ishize yagiye ahagararira u Rwanda mu bitaramo bitandukanye mpuzamahanga, harimo n’ibyabereye mu Burayi.

Ibirori byo kwizihiza Kwibohora bikorwa buri mwaka n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe kwibuka urugendo rwagejeje igihugu ku bwisanzure nyuma yo guhagarikwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwibohora ni umunsi wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka, ukaba ugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Mu Bubiligi, nk’ahandi henshi ku Isi, ibikorwa byo kwizihiza Kwibohora bikunze guhuza ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, ibikorwa by’umuco ndetse n’ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda.

Ubutumire bwa Teta Diana bugaragaza uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kugera ku rwego mpuzamahanga no guhesha ishema igihugu.

Biteganyijwe ko Teta Diana azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo izigaragaza umuco nyarwanda, urukundo n’ubuzima bwa buri munsi, mu rwego rwo gufasha abitabira kwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda.

Mu Kiganiro na  BTN Rwanda  Teta  Diana  yadutangarije ko  ibi birori  ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Bubiligi, bagasangira amateka y’igihugu cyabo ndetse bakishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize nyuma y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Ibi birori bitegerejwe na benshi mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu byegeranye, aho biteganyijwe ko bizarangwa n’umuziki, umuco nyarwanda n’ubusabane.

Igitaramo  Kwibohora Live Concert   with Diana  Teta biteganyijwe ko  kizaba  tariki ya 4 Nyakanga 2026 kikabera muri Salle  Proximus kuri  51 ,Rue Stroobants –Evere 1140 I Bruxelle  mu bubiligi  guhera  I saa mbiri z’Ijoro

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *