Sheebah Karungi yashimiye imana nyuma yo Kubagwa

73 0

Nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu buhnde aho yari yagiye kwivuriza no kubagwa, yatangaje ko yamaze kugaruka mu rugo amahoro kandi afite umutima wuzuye gushimira Imana ku bwo kumufasha kunyura muri uru rugendo rwari rukomeye.

Mu butumwa yasangije inshuti n’abamukurikira, yavuze ko urugendo rwe rwatangiriye ku kubagwa, ariko rukaza kumwibutsa imbaraga z’ukwizera Imana, urukundo rw’abo akunda ndetse n’ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ibigeragezo.

Yagize ati:”Icyari cyatangiye nk’urugendo rwo kubagwa cyabaye urwambwiye byinshi ku mbaraga z’ukwizera, urukundo no kudacika intege. Ndashimira Imana yankoreye igikorwa gikomeye cyo kunyobora mu kubagwa neza no kungaruka amahoro mu rugo.”

Yakomeje ashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye, yaba abamuhamagaye, abamwoherereje ubutumwa, abamwibutse mu masengesho ndetse n’abakomeje kumwitaho buri munsi.

Yagize ati:”Ku bantu bose banyitayeho buri munsi, bansabira, bampamagara, banyandikira ubutumwa kandi bakankomeza mu bitekerezo byabo, murakoze cyane. Inkunga yanyu yarandenze

Yanashimiye by’umwihariko abantu bamuherekeje muri uru rugendo rwo kwivuza, avuga ko urukundo n’ubwitange bamugaragarije byamubereye inkunga ikomeye.

Mu butumwa bwe kandi, yagarutse cyane ku mwana we amwita “Little Bird”, amushimira kuba yaramuhaye impamvu yo gukomeza kurwana no kudacika intege.

Yagize ati:”Mwana wanjye Little Bird, umugisha ukomeye nagize mu buzima, warakoze kumpa impamvu yo gukomeza guhangana. Igihe cyose navaga mu bitaro nkakubona, numvaga nongerewe imbaraga. Wanyibukije iby’ingenzi mu buzima kandi umpesha imbaraga zo gukomeza urugendo rwo gukira.”

Nubwo yavuze ko urugendo rwo gukira rugikomeje, yagaragaje ko umutima we wuzuye ishimwe n’ibyishimo ku bw’ubuzima, ubuzima bwiza, umuryango, inshuti ndetse n’amasengesho yose yatuwe ku bwe.

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko ashimira buri wese wagize uruhare mu kumuba hafi muri iki gihe, ashimangira ko urukundo n’ubufasha yahawe bizahora bimuri ku mutima.

Uretse ubu  butumwa bw’ishimwe  Kugeza ubu, Sheebah Karungi ntabwo aratangaza ku mugaragaro indwara yari afite cyangwa ubwoko bw’ububagwa yakorewe mu Buhinde.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *