Umuryango wa Nyakwigendera Mr Ibu wahishuye Ingorane uhura nazo nyuma y’Urupfu Rwe

272 0

 

Umuryango wa nyakwigendera Mr Ibu, wamamaye cyane muri sinema ya Nigeria (Nollywood), watangaje ko ukomeje guhangana n’ubuzima bukomeye nyuma y’urupfu rwe rwabaye muri Werurwe 2024.

Mu kiganiro bagiranye n’umuhanzi ukora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, King Mitchy, abagize umuryango wa Mr Ibu bavuze ko ibibazo by’amikoro byabageze ahakomeye, ku buryo abana be batatu batakibasha gukomeza amashuri.

Nk’uko umuryango wabitangaje, umukobwa rukumbi wa Mr Ibu n’abahungu be babiri bahagaritse kwiga kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Umugore we  wakomeje kurera abo bana yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse bubi cyane nyuma y’urupfu rwa Mr Ibu.

Yavuze ko bamaze amezi abiri badafite amashanyarazi kuko batabashije kwishyura fagitire, ndetse ko n’amazi meza batakiyabona.

Yagize ati:“Turavoma amazi ku iriba kuko ntabashije kwishyura ubukode bw’inzu. Banadukatiye umuriro hashize amezi abiri. Buri mugoroba tujya gushaka aho ducomeka telefoni . Ubuzima ntago bworoshye na gato .”

Yongeyeho ko kutagira umuriro n’amazi biri mu bibazo bikomeye umuryango uhura na byo buri munsi.

Umukobwa wa Mr Ibu na we yavuze ko ashimira nyina ku bwitange akomeje kugaragaza nubwo ubuzima bugoye.

Yagize ati:“Ndashimira Imana ku bwa mama. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo atugaburire, atwishyurire ishuri kandi adushimishe.

Turasaba Abanya-Nigeria bose, cyane cyane abakoranye na papa mu ruganda rwa sinema, kutwegera bakadufasha.”

Aya magambo yayavuze amarira  atemba mu maso, agaragaza uburemere bw’ibibazo umuryango urimo.

Nyina w’abo bana yavuze kandi ko ubuyobozi bw’ishuri buherutse kumwoherereza ubutumwa bumwibutsa amafaranga y’ishuri atarishyurwa.

Yavuze ko kugeza ubu atazi aho azakura ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga kugira ngo abana basubire ku ishuri.

Mbere yo kwitaba Imana, Mr Ibu yari amaze igihe arwaye indwara yatumye abaganga bamuca ukuguru muri Ugushyingo 2023.

Muri icyo gihe, yari amaze kubagwa inshuro zirindwi mu rwego rwo kugerageza kurokora ubuzima bwe.

Nubwo yakomeje kuvurwa, yaje kwitaba Imana ku wa 2 Werurwe 2024 i Lagos afite imyaka 62, azize guhagarara k’umutima (cardiac arrest).

Mr Ibu, amazina ye nyakuri akaba John Ikechukwu Okafor, yari umwe mu bakinnyi ba filime basetsa bakunzwe cyane muri Afurika.

Yamenyekanye mu mafilime menshi ya Nollywood kubera impano ye yo gusetsa no gukina yegerana n’abareba, ibintu byatumye agira abafana benshi ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Nubwo yasize izina rikomeye mu ruganda rwa sinema, ubuhamya bw’umuryango we bugaragaza ko nyuma y’urupfu rwe bahuye n’ibibazo bikomeye by’amikoro.

Ubu bakomeje gusaba ubufasha bw’abagiraneza, inshuti ndetse n’abakoranye na Mr Ibu kugira ngo abana be babashe gusubira ku ishuri no kubona ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *