Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye igihombo ikinyamakuru NTV na Daily Monitor biri guhura nacyo nyuma y’uko abifungiye imiryango.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Numvise ko NTV na Daily Monitor bari guhomba miliyoni 5 z’amadorari ku munsi bitewe no kubifunga kwange. Ayo ni amakuru meza kuri nge.”
Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2026, nibwo Gen. Muhoozi yategetse ko ibi binyamakuru, NTV, Daily Monitor na Spark TV bifunga imiryango, aho bivugwa ko byazize inkuru mbi bakora ku bayobozi bakuru b’igihugu n’imiyoborere yabo.


