Umuhanzi Maitre Dodian umaze kubaka kumneyekana hano mu muziki wo mu Rwanda nyuma yo gushinga studio itunganya umuziki ikanafasha abahanzi bakizamuka yise Global Music yinjiye no mubyijyanye no kuwutunganya (Production) ashyira hanze indirimbo bise Watoto wa Global y’umuhanzi Suarez .
Mu kiganiro na Maitre Dodian yadutangarije ko nyuma yo gufungura studio ye ubu ari kwihugura ibintu byose bifitanye isano n’umuziki kugira azagire uruhare mu itunganywa ry’indirimbo ze ndetse n’abahanzi bagana studio ye akaba ariyo mpamvu ubu nawe yabaye producer.
Naho ku bijyane n’Indirimbo Watoto wa Global y’Umuhanzi Suareze nawe winjiye mu mikoranire na Studio ye .
Yagize ati ubusanzwe yitwa Kasiho Alfred Suarez akomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavukiye mu mujyi wa Goma ariko urugendo rwe muri muzika akaba yaratutangiriye mu Rwanda .Aho yabyinnye mu matsinda azwi nka Good Guys y’I Nyamirambo,muri MTN na Bralirwa na handi henshi .
Yatubwiye kandi ko nyuma y’iyo myaka yose yaje gufata gahunda yo kujya aririmbira mu tubari no mu birori bitandukanye binyuze muri Live Band ,Aho ubu aririmba muri Global Music Band nayo ya Maitre Dodian bikaba aribyo byamuhaye amahirwe yo kubasha gukorera muri Studio yanjye.



