Umuganga Sénégal yajyanye mu Gikombe cy’Isi ni umuhanga mu kuvura indwara z’abagore

124 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), Abdoulaye Fall, yagaragaje ko bamenye batinze ko umuganga bajyanye mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo kugira ngo akurikirane abakinnyi nyamara asanzwe agenewe kuvura indwara z’abagore.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ni imwe mu makipe 10 yahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi, nyuma yo kwandika amateka yo kurenga amatsinda, isezererwa n’u Bubiligi muri 1/16 itsinzwe ibitego 3-2.

Mu kiganiro Abdoulaye Fall yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, yavuze ko bamenye ko umuganga umaze igihe kinini yita ku bakinnyi nta bumenyi bwo kuvura aba-sportifs afite.

Ati “Umuganga wacu w’Ikipe y’Igihugu ntabwo afite amasomo yize amwemerera kuvura abakinnyi. Iki ni cyo nabonye bitinze, buriya Dr. Fédior ni umuganga wagenewe kuvura indwara z’abagore. Ntabwo abakinnyi bishimiye uko abitaho.”

Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Aba-sportifs muri Sénégal (ASMS), ryamaganiye kure uyu muyobozi, rivuga ko Dr. Abdourahmane Alfred Fédior uvura abakinnyi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza muri Siporo n’Ubumenyamuntu.

Gusa mu 2018, uyu muganga yigeze kwivugira ko yize amasomo yo kuvura indwara z’abagore, ari na byo yakoreye imenyrezamwuga, ariko akajya muri siporo kuko ayikunda.

Uyu yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025, ndetse mu 2023 yageranye na yo ku mukino wa nyuma, basezererwa na Côte d’Ivoire.

Umuganga Sénégal yajyanye mu Gikombe cy’Isi ni umuhanga mu kuvura indwara z’abagore

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *