Airtel Rwanda ku bufatanye na Watu batangiye gahunda yo gufasha Abanyarwanda kugura telefone zigezweho

13 0

Sosiyete y’Itumanaho, Airtel Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Watu Connect Rwanda gitanga inguzanyo ku bashaka moto z’amashanyarazi na telefone zigezweho, borohereje abakiliya kugura telefone nshya zigezweho (smart phones) aho bagiye kujya bayihabwa bakishyura mu byiciro bitewe n’ubwumvikane ndetse na telefone bifuza kugura.

Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Airtel Rwanda na Watu Rwanda yasinywe ku wa 09 Nyakanga 2026, impande zombi ziyemeje gukomeza korohereza Abanyarwanda bashaka telefone zigezweho kudasigara inyuma mu iterambere ry’ibigezweho n’ikoranabuhanga batunga telefone za Samsung.

Ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko nubwo butangiranye na telefone zo mu bwoko bwa Samsung ariko n’ibindi bizakorwa uko ibihe bizagenda byicuma.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwamamaza muri Airtel, Magara John asobanura ko umuntu ushaka iyo telefone asabwa kuba afite simukadi ya Airtel n’indangamuntu ubundi akajya ku ishami iryo ari ryo ryose ry’iyo sosiyete cyangwa irya Samsung 250, akishyura ay’ifatabuguzi bitewe n’ubwoko bwa telefone ashaka ubundi agahitamo ubundi buryo bumunogeye bwo kwishyura asigaye.

Magara asobanura ko nta Munyarwanda ukwiye gucikanwa mu gutunga ibigezweho  kandi bazanye iyi serivisi nyuma y’ubusabe bw’abakiliya.

Ati: “Abantu bakomeje kuza bavuga ngo tubashakire n’izindi telefone zigezweho nyuma yuko hari izo twabanje gutanga ariko nanone badusaba ko tuborohereza uburyo bwo kwishyura kandi iterambere tugezeho risaba ko buri wese atunga telefone igezweho.”

Avuga ko ari iby’agaciro kuba bakoranye na Watu Rwanda kuko hari amafaranga yashoyemo, igakora n’uburyo bwo kwishyura, (Application) mu gihe abishyura telefone buhoro buhoro bo basabwa gukoresha Airtel Money.

Umuyobozi Mukuru wa Watu Rwanda, Kinuma Emile ahamya ko ubwo bufatanye buzatuma nta n’umwe usigara inyuma mu ikoranabuhanga no kumenya ibigezweho  ku Isi.

Ati: “Turi gufasha abakiliya  kubona telefone dutanga inguzanyo kugira ngo babone Samsung hanyuma bakishyura mu myaka cyangwa amezi ariko ntibacikanwe n’ibigezweho.”

Si ubwa mbere Airtel Rwanda yafasha abakiliya gutunga telefone zigezweho kandi bahendukiwe, kuko binyuze mu buryo bwayo bwa ‘Airtel Imagine Phone’ yagurishije tefone zirenga miliyoni, zafashije Abanyarwanda kudasigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *