UGANDA: Eddy Kenzo akomeje guhabwa urw’amenyo

393 0

Ku mbuga nkoranyambaga bakomeje guha inkwenene umuhanzi Eddy Kenzo, kubera ibyo yahuye na byo ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni kuri uyu wa Kabiri.

Eddy Kenzo yari yitabiriye uyu muhango ari kumwe n’umugore we, Minisitiri Phiona Nyamutoro, bageze ahabereye uyu muhango bajyana kwicara mu myanya y’abayobozi yari yateguwe.

Icyakora Eddy Kenzo yaje guhagurutswa muri uwo mwanya yari yicayemo igitaraganya, bamubwira ko atari we wateganyirijwe, bamusaba kujya kwicara ahandi.

Umugore we, Minisitiri Phiona Nyamutoro yagerageje kumuvuganira, gusa biba iby’ubusa birangira ahagurukijwe ajya kwicara ahandi.

Ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumuha urw’amenyo, ariko na none bibaza impamvu bamuhagurukije nyamara nawe ari mu bantu bakorana bya hafi na Perezida Museveni.

Eddy Kenzo uretse kuba ari umuhanzi, ni n’Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’ubuhanzi.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *