Producer Ishimwe David wamenyekanye nka Evydecks ariko kuri ubu akaba asigaye akoresha izina rya Ayoo Evy ni umwe mubasore bubatse izina hano mu Rwanda kabone ko amaze gukorera abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda abenshi bakaba bakorera mu bisumizi Studio ari naho nawe akorera kuri ubu yagarutse mu isura y’Ubuhanzi.
Uyu musore umaze kuba ikimenyabose mu ruganda rwa Muziki nyarwanda yahuje Imbaraga n’Umuhanzi uri kuzamuka neza witwa Mutabazi Richard ariko akab akoresha izina rya Chidi bashyira hanze amashusho y’indirimbo bise Abanyonga .
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa AHUPA RADIO Evydecks ubu uri gukoresha Izina rya Ayoo Evy yadutangarije byinshi u mpinduka z’amazina no kuba yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ari gukorna n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda .
Yagize ati” Imyaka ibaye myinshi nkora Production zitandukanye hano mu bisumizi ndetse no mu zindi studio biri mu byamuteye gukora EP ye ya mbere izaba iriho indirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye n’abahanzi batandukanye harimo n’uyu Chidi bakoranye indirimbo Abanyonga mu rwego rwo kumufasha kumenyekana kabone ko ariyo ndirimbo ya mbere aririmbyemo .
Ayoo Evy Pro yasoje ko mu minsi iri imbere ubwo azaba ashyira EP ye hanze azanabatangariza indi mishinga afite yo gufasha bahanzi bakizamuka abifashijwemo n’ubuyobozi bwa Studio Ibisumizi asanzwe akoreramo.
Indirimbo Abanyonga yakozwe mu buryo bw’amajwi nawe ubwo mu gihhe yanonosowe neza (Mastering ) na Bob Pro ,Amashusho yo yakozwe na Dir Sabey.




