Abakinnyi b’Intare za Teranga bakiriwe nk’intwari na Perezida Bassirou Diomaye Faye

84 0

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lion de Teranga  yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 bakiriwe mu cyubahiro gikomeye na Perezida wa Repubulika ubwo bageraga ku kibuga  cy’Indege  mpuzamahanga Blaide  Diagne ,

Nyuma yo  kuva ku kibuga cy’Indege  abakinnyi  n’abatoza  bongeye kwakirirwa mu birori byabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kubashimira intsinzi n’ishema bahesheje igihugu cyabo.

Uyu muhango wabaye witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, abatoza, abakinnyi, ndetse n’abandi bashyitsi b’imena. Perezida yashimiye iyi kipe kubera ubwitange, ubunyamwuga n’ubumwe bagaragaje mu marushanwa ya CAN 2025, bituma begukana igikombe ku nshuro idasanzwe.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Bassirou Diomaye Faye yagize ati:“Mwagaragaje ko igihugu cyacu gifite impano n’ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru. Iyi ntsinzi ni ishema ry’igihugu cyose kandi izahora yibukwa mu mateka y’umupira w’amaguru wacu.”

Yongeyeho ko Leta izakomeza gushyigikira iterambere rya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntsinzi mu marushanwa mpuzamahanga.

Umutoza mukuru w’ikipe yashimiye Perezida ku bw’inkunga n’icyizere bagiriwe, avuga ko intsinzi yabo ari umusaruro w’imyitozo ikomeye, ubufatanye bw’abakinnyi n’ishyigikiro cy’abafana.

Kapiteni w’ikipe yavuze ko kwakirwa na Perezida ari icyubahiro gikomeye, anizeza ko bazakomeza guharanira guhesha ishema igihugu mu marushanwa ari imbere.

Nyuma y’iyo nama, Perezida yahaye abakinnyi n’abatoza ibihembo by’ishimwe, anifotozanya na bo, mu rwego rwo kwishimira intsinzi bahesheje igihugu cyabo.

Iyi ntsinzi y’abegukanye Igikombe cya Afurika 2025 yakiriwe neza n’abaturage, bakomeje kwerekana ibyishimo mu mijyi itandukanye muri Senegal , bigaragaza uko umupira w’amaguru ukomeje guhuza igihugu no kugitera ishema.

Senegal yagukanye igikombe cy’Afurika 2025 nyuma y’umukino ukomeye wabahuje ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya  18 Mutarama na Maroc ukaza kurangira  bayitsinze igitego 1-0 ku munota wa 94 .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *