Mu gihe habura Iminsi mike ngo isi yose yizihize umunsi w’abakundana uzwi kw’isi hose nka Saint Valentin I Kigali hateguwe ibirori bya Romantic Night Hub ku nshuro yabyo ya Kabiri mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza uwo munsi mu byishimo byinshi
Mu kiganiro na Minani Jean Baptiste wateguye ibyo birori yatangarije BTN Rwanda impamvu bateguye uwo munsi yagize ati “ iryo joro rizaba igihe cyiza cyo guhuriza hamwe abakundana aho imitima y’abakundana izabasha kwishimana .
Minani yakomeje avuga ko uwo mugoroba uzarangwa n’amarangamutima menshi aherekejwe n’indirimbo nyinshi z’urukundo ndetse ubutumwa bwinshi.
Yagize ati Romantic Night Hub ni ubwa kabiri igiye kubera mu Rwanda by’akarusho azaba ari ijoro ribanziriza St Valentin aho rizaba rifite intego yo kuzamura urukundo mu bakundana
Aho intego nyamukuru zaryo kubazaryitabira bazabasha kungukiramo ibiganiro bifite intego zitandukanye Kandi zifasha abantu kwagura imitekerereze by’ umwihariko ku gice cy’amarangamutima.
Yongeyeho ko Guhuza abantu bakundana cyangwa abashaka kwiga ku rukundo bizagira ireme kuri uwo munsi ufatwa nk’uwabakundana.
Ikindi kintu cyatumye bategura uwo mugoroba harimo gutoza urubyiruko uko bakundana mu buryo bwubaka, butari ubwo gushukwa n’amarangamutima y’igihe gito.
Minani Jean Baptiste usanzwe azi ku mazina ya Mr Romantic,yakomeje agira ati njye ubwanjye mfite ubuhamya bw’ uko umuryango wangirika bitewe no kubakwa utateguwe bisesuye hamwe usanga umusore n’umukobwa bajya mu rukundo umwe akina undi,bikarangira babanye ariko umwe akurikiyeho undi inyungu mu bintu bifatika nyamara iyo batandukanye bafite nk’abana batoya, bihindura byinshi mu mibereho yabo bagakura bigunze.
Nkuko akomeza abivuga iryo joro aritegura ashaka gutanga ubuhamya ababyeyi be batandukanye mfite imyaka 15 azi uburyo yabayeho nyuma yaho ,niho yafashe umwanzuro wuko yatoza abantu gukundana bifite intego zubaka kuko iyo amarangamutima yangiritse n’ubukungu burahagendera,abana Bata ishuri,umugabo cg umugore akaba yakwishora mu businzi cyangwa n’ubusambanyi byose.
Wenda duhereye ku mibare ifatika tubona gatanya ziba mu muryango by’umwihariko niba mu gihugu habarurwa ingo ziri hejuru y’ibuhumbi 5 zaka gatanya buri mwaka,nuko iyo miryango akenshi iba yabuzemo urukundo.
Ibi kandi abihuriza hamwe n’Ubuyobozi bwa Grabiella Events bwumvishe igitekerezo cye bukemera kumutera ingabo mu bitugu mu gutegura iryo joro ry’urukundo kuri St Valenti
Muri uwo mugoroba abantu batandukanye bazabasha kuganiriza abitabiriye iyi romantic Night Hub ariko Bose bagaruka mukubaka urukundo rufite intego Kandi bagendeye kumitekerereze myiza “positive mindset “.’
Uwo mugoroba w’urukundo uzaba ku tariki ya 15 Mutarama 2026 uzaba ari uwi byishimo ,aho abazitabira bose bazatambuka ku itapi y’umutuku,ndetse bafate n’amafoto
Ibyo birori bizabera kuri Gabriella Events ku Kimironko hafi yahahoze Gereza aho kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi (10.000frw) ugafatamo n’icyo kunywa



