Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vicky Boaz yahuje imbaraga n’Umuramyi Prince Salomon Prince uba muri Canada bakorana Indirimbo bise Huja Niacha .
Mu kiganiro na Prince Salomon yadutangarije ko uyu muhanzi uri kuzamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza yamugejejeho igitekerezo amausaba ko bakorana indirimbo nyuma y’igihe kinini abimusaba mu rwego rwo gukomeza kugera ku nzozi maze nawe kubera ko yari amze kubona ubuhanga bwe mu myandikire ye ndetse n’imiririmbire bahitamo gukora iyo bise Huja Niacha ,
Prince yakomeje atubwira ko iyi Nidirimbo Huja Niacha ariyo ndirimbo ya mbere Vicky Boaza ashyize hanze kandi ko yamwijeje ko bagiye gufatanya kugera ku nzozi ze yifuje kuva kera
Huja Niacha Nkuko Prince Salomon yabidutangarije n’Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera no kwiringira Imana mu bihe byose ,
Yakomeje atubwira ko Izina Huja Niacha bisobanura ko Imana Itigeze ikura amaboko yayo ku bana .
Mu magambo y’indirimbo, Vicky Boaz agaragaza uburyo Imana yamubaye hafi, ikamurinda isoni ndetse ikamuba iruhande mu bihe byose haba mu byiza cyangwa mu bikomeye.
Mu magambo meza aryoheye amatwi hari aho agira ati “Ntabwo wankuyeho amaboko, uhora iruhande rwanjye ibihe byose.”
Ayo magambo atanga ihumure ndetse akibutsa abantu ko Imana ihora iri kumwe n’abayizera.
Nyuma yo kubona impano n’umuhate bya Vicky Boaz , Prince Salomon yemeye kumutera inkunga no kumufasha kugira ngo agere ku nzozi ze ndetse anamenyekane mu bakunzi b’umuziki.
Niba uri gusoma iyi nkuru kandi uri mu bihe bikomeye, menya ko nta kibazo gihoraho. Hari Imana nziza igukunda kandi ihora iri iruhande rwawe. Ntuzacika intege, kuko igihe kizagera ugatsinda kandi ukagira ubuhamya bwo gutanga imbere y’Imana.

HUJA NIACHA – @Vicky Boaz FT @Prince Salomon (Official Video Lyrics)HUJA NIACHA – @Vicky Boaz FT @Prince Salomon (Official Video Lyrics)


