Bruce Melodie yatangaje amatariki y’ibitaramo azahuriramo na The Ben mu turere tune

183 0

Umuhanzi  Itahiwacu  Bruce uzwi nka Bruce  Melodie  numa y’igihe amaze ateguza abakunzi be  ibitaramo  azahuriramo na The  Ben yise ‘Summer Country Tour’ yashyize ashyira hanze amatariki  ibyo  bitaramo bizaberaho .

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga  uyu  mugabo ukuzwe cyane hano mu Rwanda no mu karere yamensheje abakunzi be  amatariki ibyo bitaramo uko ari bine azahuriramo na The Ben mu ntara enye z’Igihugu.

Muri  ubwo butumwa  Bruce Melodie yanasezeranyije  abakunzi be  bo  mu karere  ka Bugesera ko  nabo azabageraho  nyuma y’uko mu mwaka wa 2024 atabashije  kubataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika  Festival

Kuri ubu uyu muhanzi yasezeranyije abakunzi be bo mu Karere ka Bugesera kuzabategurira igitaramo akabasusurutsa.

Bruce Melodie yashyize aka Karere muri tune agomba gutaramiramo mu bitaramo bizenguruka u Rwanda azahuriramo na The Ben.

Kugeza ubu hamaze gutangazwa ibitaramo bine aba bahanzi bombi bagiye gukorana byiswe ‘Summer Country Tour’ iteganyijwe kuzenguruka igihugu kuva ku wa 13 Kamena 2026 kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ibi bitaramo bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. Ku wa 27 Kamena 2026 bazerekeza i Bugesera mbere y’uko basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Amani Africa uyobora Artland iri gufasha mu itegurwa ry’ibi bitaramo, yavuze ko ibi bitaramo bifite umwihariko w’uko bizajya bimara iminsi ine muri buri mujyi bizaberamo.

Ati “Muri buri mujyi hazajya habanza imurikagurisha ry’abikorera rizajya ribanza iminsi itatu rigasozwa n’igitaramo kinini. Turifuza ko ibi bitaramo byajya bigira icyo bisigira abikorera aho byagiye.”

Ibi bitaramo bizenguruka igihugu byateguwe na Bruce Melodie, abitumiramo The Ben nyuma y’uko na we yari yamutumiye muri ‘The New Year Groove’ yitabiriye ku wa 1 Mutarama 2026.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye kumenyekana mu muziki ahagana mu 2013 nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe zirimo “Tubivemo”, “Ndumiwe”, “Uzandabure” n’izindi nyinshi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *