Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye ingabo za RDF ziri i Mocímboa da Praia

45 0

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, uyu munsi yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru.

Minisitiri w’Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Del Gado, Brigadier General CM Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.

Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda yagaragarije Minisitiri w’Ingabo ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano  mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.

Minisitiri Chume yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Yanashimangiye ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *