Umuyobozi w’umutekano wa Chris Brown, Emil Lewis, yatangaje ko yahaye amafaranga menshi uwahoze akorera uyu muhanzi, Maria Avila, nyuma y’uko arumwe n’imbwa bivugwa ko yari iya Chris Brown.
Nk’uko tubikesha TMZ, Maria Avila yareze Chris Brown amusaba indishyi zingana na miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika, avuga ko yakomerekejwe bikomeye n’imbwa y’uyu muhanzi. Mu kirego cye, yanatanze amafoto agaragaza ibikomere avuga ko yatewe n’iyo mbwa.
Emil Lewis yabitangaje mu buhamya yatanze mu rukiko mu rubanza ruregwamo Chris Brown, aho Avila asaba izo ndishyi z’akayabo. Uyu mugore avuga ko imbwa ya Brown yamugiriye nabi ku buryo byamusigiye ibibazo bikomeye by’umubiri n’ingaruka z’igihe kirekire.
Lewis yavuze ko yahaye Avila n’umuryango we amafaranga ari hagati ya 30,000 na 40,000 by’amadolari ya Amerika, ayanyujije kuri sheki mbere gato na nyuma ya Noheli yo mu 2020.
Yasobanuye ko yabikoze kubera impuhwe yagiriye uwo muryango, kandi ko atigeze aganira kuri icyo cyemezo na Chris Brown ubwe.
Ku ruhande rwa Maria Avila, yasabye urukiko kutemera ko ayo mafaranga akoreshwa nk’ikimenyetso muri uru rubanza, avuga ko nta sano afitanye n’indishyi asaba cyangwa n’uburyozwe bwa Chris Brown.
Yemeza ko Chris Brown ari we ukwiriye kubazwa ibyabaye, bityo ko amafaranga yahawe na Emil Lewis adakwiye kugira ingaruka ku mwanzuro w’urukiko.


