Yampano yasabiwe kuguma gufungwa muri gereza ya Mageragere

183 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ikirego cy’ubujurire Yampano yatanze aho yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze. Ntabwo ubujurire bwe bwahawe ishingiro ahubwo icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyahawe ishingiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uworizagwira Florient alias Yampano aguma muri gereza ya Mageragere agakomeza kuburana afunzwe.

Ni umwanzuro wasomewe mu ruhame ku itariki 26 Kamena 2026 mu cyumba cy’iburana gifite nimero ya kabiri.

Uworizagwira Florient yaburanye ubujurire ku itariki 23 Kamena 2026. Yavuze ko yemera ibyaha bitatu abisabira imbabazi.

Yasobanuye ko ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, gukubita cyangwa gukumeretsa ku bushake n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi byose yicuza kuba yarabikoze akaba atakambira Urukiko ngo rumusohore muri gereza dore ko igihe amazemo avuga ko yize bihagije.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *