Itsinda ryateguye ibitaramo by’ubutwari concert ryagabiwe inka 4 na RDF

127 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku
zagabiye inka enye itsinda ry’abahanzi ryitwa Ubutwari Artists Group riyobowe na Maria Yohani zisohoza isezerano ryari ryaratanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda  Gen MK Mubarakh mu rwego rwo gushimira uruhare rudasanzwe iri tsinda ryagize mu gukora ibitaramo bikangurira Abanyarwanda Ubutwari.

Ni igitaramo kizwi ku izina Ubutwari Concert .

Izo nka zashyikirijwe iri tsinda ku mugaragaro n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire hagati y’Ingabo n’Abaturage Col Désiré Migambi Mungamba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu muhango wabereye ku ishuri ryitwa Kigali Infants School, mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo.

Ubutwari Concert yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza gukunda igihugu, ubudaheranwa, ubumwe bw’Abanyarwanda no kubungabunga indangagaciro z’ibanze z’u Rwanda binyuze mu muziki n’ubuhanzi.

Mu ijambo rye, Col Migambi yashimye abahanzi kuba bakoresha impano zabo mu gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe no kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ubwenegihugu buboneye

Yanashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubumwe bw’abaturage, ubudaheranwa n’iterambere ry’abaturage. Yasabye kandi Abanyarwanda bose gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, buri wese akoresheje umwuga n’impano bye

Mu izina ry’itsinda Ubutwari Artists Group Kamana Kalimba John yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku bw’iki cyizere no gukomeza gushyigikira ibikorwa hirya y’inshingano z’umutekano z’Ingabo.

Yavuze ko iyi nkunga izabatera imbaraga zo gukomeza gukoresha ubuhanzi bwabo mu guteza imbere gukunda igihugu  kubungabunga indangagaciro z’Abanyarwanda no gutanga umusanzu ufatika mu kwimakaza ubumwe n’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *