Uncle Austin yasabye ko hakurwaho ibitaramo by’ubuntu mu Rwanda

103 0

Umuhanzi Uncle Austin yagaragaje ko gutegura ibitaramo by’ubuntu ari kimwe mu bishobora gutuma umuhanzi adatera imbere, asaba abitegura ko bashyira imbaraga mu gutegura ibyishyuza kabone n’ubwo yaba ari make.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko bitumvikana uburyo umuntu areba indirimbo kuri interineti yishyuye ariko uwaririmbye akamurebera ubuntu.

Ati “Abategura ibitaramo n’abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke.

“Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?”

Uncle Austin yakomeje ashimira Watuwave iri gutegura ibitaramo bya Summer Country Tour, ku bwo kuba barahisemo kwishyuza abaturage amafaranga make ariko nayo akinjira.

Ibi yabivuze mu gihe muri iyi minsi hari ibitaramo bitandukanye by’ubuntu, by’umwihariko ibikorerwa mu hirya no hino mu Ntara z’igihugu.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *