Itsinda ry’urubyiruko ruhuriyemo abakunzi b’umuziki wa Karaoke ryitwa Sing 4Fun Family riyobowe umuririmbyi mwiza witwa Ange Mutsu Gakwandi ku riki Cyumweru tariki ya 28/6/2026 basuye Urwibutso Rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Bakigera ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze U Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kuva ku ngoma z’ubukoloni kugeza ubwo Abatutsi barenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse .
Nyuma yo gusbanurirwa ayo mateka bunamiye Inzirakarengane ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo , bansura ibice bitandukanye bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahigira byinshi bitandukanye
Ange Mutsu wari ukuriye iryo tsinda nyuma yo gusura Urwibutso yagize ati “iki gihugu ni icyacu twebwe Rwanda rw’ejo birakwiye ko dusobanukirwa amateka yakiranze bityo nabazadukomokaho tukazabigisha ibikwiriye byatugirira akamaro .
Yakomeje asaba buri munyarwanda wese ko yabona mugenzi we nk’umuntu Bose bava amaraso kimwe kurusha uko yamubonamo ubwoko runaka ati ibyabaye nyabuna ntibizongere ukundi kuko ntakiza nakimwe .
Yasabye kandi urubyiruko rugenzi rwe gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda ubumwe, ubwiyunge ndetse n’Indangagaciro birurange aho ruri hose ku Isi.

