Nyuma yo gusambanywa kubera ubusinzi Shaddyboo yakiriye agakiza

293 0

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubuzima bwe bwinjiye mu kindi cyiciro nyuma yo kwakira agakiza, ashimangira ko Imana yamuhinduye ikamukura mu buzima avuga ko bwari bwuzuyemo urujijo, ububabare n’ingeso zamuteshaga umurongo.

Uyu munyamideli wamamaye imyaka myinshi kubera uburyo yigaragazaga ku mbuga nkoranyambaga, yanyujije ubutumwa burebure kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, agaragaza ko yafashe icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya, ndetse avuga ko ashaka gusangiza abantu urugendo rwe kugira ngo rubabere isomo.

Atangira ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko hari abantu benshi bamuzi nk’umugore bagiye babona mu mashusho ye yo hambere, ariko ko uwo muntu atakiri we.

Yagize ati: ” Uyu munsi ndashaka gusangiza abantu ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bwanjye. Hari benshi mwibuka umugore mwabonaga mu mashusho yanjye ya kera. Nanjye ndamwibuka. Ariko ndashaka kubabwira ko uwo mugore atakiri njye ndi uyu munsi.”

Yavuze ko kugira ngo abantu bumve neza impinduka yabayeho, azongera gusangiza bamwe mu mashusho ye ya kera, atari uko ayakumbuye cyangwa yifuza gusubira muri ubwo buzima, ahubwo ari ukugira ngo agaragaze ko umuntu ashobora guhinduka.

Yagize ati: “Nzongera gusangiza abantu amwe mu mashusho yanjye ya kera. Si uko nkumbuye ubuzima nabagamo, ahubwo ni ukubereka ko impinduka ari ibintu bishoboka. Ndifuza ko abantu babona ko umuntu ashobora kuva kure akagera ahandi.”

Shaddyboo yavuze ko igihe kinini yamaze yumva yazimiye, adakora ibintu bihuye n’umuntu nyakuri yari akwiye kuba we. Yavuze ko yabanaga n’ububabare, urujijo ndetse agashakira amahoro ahantu atashoboraga kuyabona.

Mu magambo ye yagize ati: “Mu gihe kirekire numvaga narazimiye. Sinari ndi kubaho nk’uko nagombaga kuba ndi. Nari mfite ububabare, urujijo kandi nkiri gushakira amahoro ahantu hatashoboraga kuyampa.”

Yashimangiye ko impinduka yagezeho atazikesha imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana bwamuhinduriye ubuzima.

Ati: “Nemera ntashidikanya ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije guhindura njye, ndizera ko urugendo rwanjye rushobora kuba ikimenyetso cy’uko impinduka zishoboka kuri buri wese.”

Yakomeje agaragaza ko nta muntu ukwiriye kwiheba, kuko n’uwumva yaracitse intege cyangwa yarazimiye ashobora kongera kubona icyizere. Yagize ati: “Nta cyo umuntu yaba yaranyuzemo cyatuma atagira ibyiringiro. N’uwumva yakomeretse umutima, yazimiye cyangwa yihebye, ahora afite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.”

Mu butumwa bwe, Shaddyboo yanavuze ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko na we yabinyuzemo kandi ko bitigeze bimufasha gukira ibikomere yari afite.

Yagize ati: “Nzi neza uko bimeze kubura uwo uri we. Nzi icyo ibiyobyabwenge, inzoga n’ingeso mbi bishobora gukora ku buzima bw’umuntu. Mu buzima bwanjye, inzoga nta gikomere na kimwe zakijije. Ahubwo zarushijeho kuntandukanya n’umugore nari nararemewe kuba we.”

Yasabye abantu bose bakoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge nk’uburyo bwo guhunga ibibazo byabo kubireka, bakamenya ko bakwiriye ubuzima bwiza kurusha kubaho bahunga ukuri.

Ati: “Niba uri gukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo uhunge ububabare bwawe, ndashaka kukubwira ko ukwiriye ibirenze kubaho gusa. Ukwiriye gukira. Nta wundi uzagufatira icyo cyemezo. Hari igihe kigera ugafata umwanzuro ko ejo hawe hakwiriye kurwanirwa.”

Uyu munyamideli yanageneye ubutumwa ababyeyi, abasaba kurinda abana babo no kubarera mu rukundo, kuko amahitamo abakuru bakora ari yo agena ahazaza h’abato.

Yagize ati: “Ku babyeyi bose basoma ubu butumwa, ndabasaba kurinda abana banyu. Mubakunde, mubayobore kandi mubatoreze ahantu hatekanye ho gukurira. Amahitamo dukora nk’abakuru ni yo yubaka cyangwa akangiza ubuzima bw’igisekuru kizakurikiraho.”

Shaddyboo yavuze kandi ko akunda u Rwanda ndetse yishimira intambwe rumaze gutera mu iterambere, ariko agaragaza ko kubaka igihugu bitagomba kugarukira ku bikorwa remezo gusa, ahubwo bikwiye no guhera ku mutima w’abaturage.

Yagize ati: “Nkunda u Rwanda. Tumaze gutera intambwe ikomeye nk’igihugu. Ariko mu gihe turi kubaka igihugu cyacu inyuma, tugomba no kubaka imitima yacu imbere. Igihugu kirushaho gukomera iyo abaturage bacyo bakize ibikomere, bakura kandi bakita ku bandi.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko atagamije gucira abantu urubanza cyangwa kubigisha, ahubwo ko ari gusangiza abandi ibyo yanyuzemo kugira ngo ababikeneye babone icyizere.

Yagize ati: “Ubu si ubutumwa bwo gucira abantu urubanza. Ni ubutumwa bw’umuntu wanyuze mu mwijima ariko akabona ibyiringiro. Icyubahiro cyose ni icy’Imana yankuye aho nari nkiri. Niba inkuru yanjye yafasha n’umuntu umwe guhitamo gukira, amahoro no gutangira ubuzima bushya, nzaba numva gusangiza abantu uru rugendo byari bifite agaciro.”

Yasoje ashishikariza abantu gukiza imitima yabo, kurinda ibitekerezo byabo no kwiringira Imana, agaragaza ko ejo hazaza heza hategereje buri wese ufata icyemezo cyo guhinduka. Ati: “Kiza umutima wawe. Rinda ibitekerezo byawe. Wiringire Imana. Ejo hawe heza haragutegereje.”

Shaddyboo yatangaje ko nta gikomere ibiyobyabwenge byakijije, asaba ababikoresha kubireka

Shaddyboo yavuze ko yamenye Imana, ndetse ko yatangiye paji nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *