Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no gukomeza ubukungu : Perezida Kagame

69 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) rifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe adasanzwe yo kuba umwe mu bayobozi b’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu myaka iri imbere.

Yabitangaje kuri  uyu wa Gatatu  tariki 8 Nyakanga 2026 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga AI for Good Global Summit 2026, iri kubera i Genève mu Busuwisi, yahuje abayobozi b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abafatanyabikorwa baganira ku ruhare rw’ubwenge buhangano mu guteza imbere imibereho y’abantu.

Perezida Kagame yavuze ko ubwenge buhangano butakiri ikoranabuhanga ry’ahazaza gusa, ahubwo bwamaze kuba kimwe mu bikoresho bishobora kwihutisha iterambere mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, imari ndetse n’imiyoborere.

Yagize ati: “Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no gukomeza ubukungu.”

Yasobanuye ko Afurika iri mu mwanya mwiza wo kugira uruhare rugaragara mu bukungu bw’ikoranabuhanga kubera imbaraga z’urubyiruko rwayo n’ubwiyongere bw’abaturage bafite imyaka yo gukora.

Ati: “Afurika yiteguye kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2050, umugabane wacu uzaba ufite abaturage benshi bafite imyaka yo gukora kandi baziyongera ku muvuduko uruta uw’ahandi hose ku Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bitagomba kurebera gusa ku ikoranabuhanga rituruka ahandi, ahubwo bikwiye gushyigikira impano z’abakiri bato no kubaha amahirwe yo guhanga ibisubizo bikemura ibibazo byugarije umugabane.

Yagaragaje ko hirya no hino muri Afurika hari urubyiruko rumaze kwerekana ubushobozi rufashijwe n’ubwenge buhangano, rukaba ruri gukora ibisubizo bishya mu nzego zitandukanye.

Ati: “Hari inkuru nyinshi z’intsinzi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rumaze kugeraho ku mugabane wa Afurika rwifashishije ubwenge buhangano. Tugomba kurushoramo imari no kurushyigikira. Bizaba inyungu kuri buri wese.”

Perezida Kagame yashimangiye ko gushora imari mu rubyiruko rwa Afurika atari ugufasha umugabane gusa, ahubwo ari ishoramari rizagirira akamaro Isi yose kuko rizongera umusanzu Afurika itanga mu bukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yagarutse kandi ku kamaro ko kugabanya icyuho cy’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, avuga ko AI izatanga umusaruro mwiza ari uko amahirwe yo kuyigeraho azaba angana kuri bose.

Yibukije ko ibihugu bikwiye gushyira imbere politiki zituma ikoranabuhanga rikoresha amakuru mu buryo buboneye, rikubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi rikubakwa ku mahame y’ubwisungane n’ubufatanye.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko intego nyamukuru atari uguteza imbere ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari ukureba niba ririmo gufasha abantu mu buryo bugaragara.

Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko niba ubwenge buhangano bugomba gukorera inyungu z’ikiremwamuntu muri rusange, tugomba kubukoresha neza muri Afurika no mu bindi bice byose by’Isi.”

AI for Good Global Summit ni imwe mu nama zikomeye ku rwego mpuzamahanga ziga ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Muri uyu mwaka, yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu, ibigo mpuzamahanga, amasosiyete akomeye mu ikoranabuhanga n’impuguke ziganira ku buryo AI yakwifashishwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere rirambye.

Ijambo rya Perezida Kagame ryibanze ku butumwa bw’uko Afurika idakwiye gusigara inyuma muri iri koranabuhanga, ahubwo ikwiye kuribyaza umusaruro ishoramo imari mu rubyiruko, mu burezi no mu guhanga udushya, kugira ngo ubwenge buhangano bube igisubizo cyubaka ubuzima bw’abaturage no guteza imbere isi muri rusange.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *