Muri Haïti, ubutumwa bw’itsinda mpuzamahanga ryari rishinzwe gufasha mu mutekano bwarangiye, aho itsinda rya nyuma ry’abapolisi bo mu Kenya ryavuye muri icyo gihugu kuri uyu wa Mbere.
Iri tsinda ryemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye mu Ukwakira 2023, rifite inshingano yo gufasha Polisi ya Haïti mu guhangana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi twari twigaruriye bimwe mu bice by’igihugu.
Ubutumwa bwari bugamije kongerera imbaraga Polisi ya Haïti mu kugarura umutekano, ariko bwahuye n’imbogamizi nyinshi kuva ku ntangiriro.
Zimwe muri zo zirimo kuba zaratinze gutangira ibikorwa byazo muri icyo gihugu ndetse n’ibibazo by’amikoro n’ibikoresho n’imbogamizi nyinshi mu mikorere .
Ibi byose byatumye umusaruro w’iri tsinda uba muke ugereranyije n’ibyari byitezwe.
Kohereza abapolisi bo mu Kenya byabanje guhura n’imbogamizi z’amategeko i Nairobi, mbere y’uko inkiko zemeza ko bishoboka.
Nubwo Kenya yari yiyemeje kohereza abapolisi bagera ku 1,000, abatarenze 800 ni bo bageze muri Haïti.
Byari biteganyijwe ko iri tsinda ryose rizagera ku basirikare n’abapolisi 2,500, ariko ntiryigeze rigeraho.
Ku ngengo y’imari yari iteganyijwe igera kuri miliyoni 600 z’amadolari ku mwaka, habonetse hafi miliyoni 400 gusa, ahanini aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kubura amafaranga byatumye iri tsinda ribura ibikoresho n’uburyo bwo gukora neza, bigabanya cyane ubushobozi bwaryo bwo kugera ku ntego ryari rifite.
Nyuma y’ihagarikwa ry’iri tsinda, hagiye gutangira ubundi butumwa bushya bwiswe Force de répression des gangs, na bwo bwemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka ushize.
Iri tsinda rishya ritegerejweho kongera imbaraga mu guhangana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi dukomeje guteza umutekano muke muri Haïti.
Nubwo hari icyizere ku butumwa bushya, abasesenguzi bavuga ko hakiri impungenge zikomeye ku mutekano wa Haïti, aho udutsiko tw’abagizi ba nabi dukomeje kwigarurira ibice byinshi by’igihugu.
Abaturage basaba ko hakongerwa imbaraga mu kugarura umutekano no gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo igihugu kibashe kuva mu bibazo kimazemo igihe.


