Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa prosper yasabye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), kutamira bunguri ibintu babwirwa n’abakuru barimo n’ababyeyi babo byabakururira kwisanga bakoze ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa 11 Gicurasi 2026, nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza.
Bibaye nyuma y’uko, umunyeshuri witwa Ndatimana Zebro w’imyaka 20, ukomoka mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi wigaga mu mwaka wa mbere muri UTB, aherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kubwira mugenzi we ko inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ atayemera.
IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye amakuru ko Ndatimana, aya magambo yayavuze ku wa 14 Mata 2026, agaragaza ko ngo ‘n’Abahutu bakwiriye kwibukwa” n’andi magambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Meya Mulindwa yagaragaje ko kaminuza ari ‘pépinière’ irera abazasigarana igihugu, ari na yo mpamvu baganiriye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ibyabuhungabanya, asaba aba banyeshuri kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyazana amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Babikunze kandi babyakiriye neza. Birababaje kubona umwana utazi Jenoside ugaragarwaho ingengabitekerezo yayo Bigaragaza ko aba yarayivanye ku bantu bakuru bamuyobya, ibyo bamubwiye akabifata nk’ukuri na we akaza kubivugira mu ruhame. Turacyafite ikibazo cy’ababyeyi bayobya abana kubera ipfunwe rituma banga kuva ku izima, ingengabitekerezo yabo igasohokera mu mwana.”
Meya Mulindwa asanga abakiri bato bakwiriye kwirinda kugushwa mu mitego n’abantu bakuru, ngo bumve ko ibyo bababwiye byose ari byo, ari na bo bakwiriye kwigisha abakuru.
Mukarubega Zulfat washinze iyi Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB) na we witabiriye ibi biganiro byahawe ababyeshuri, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagaragaje ko ibiganiro byahawe abanyeshuri byari iby’ingirakamaro.
Ati “Bifasha kurushaho gusobanukirwa amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo n’ibyo Igihugu kibifuriza, dukeneye guhuza mu mpande zose kugira ngo bakomeze bagire indangagaciro z’Ubunyarwanda. Ubu basobanukiwe ndetse bahawe umukoro wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuyobozi w’Abanyeshuri muri iyi Kaminuza, Mugisha Patrick yavuze ko biteye agahinda kubona umwana w’imyaka 20 ugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, ko aba yarakuriye mu muryango utabatoza Ndi Umunyarwanda no kuba umwe.
Mu minsi irindwi yo kwibuka ku nshuro ya 32 mu Karere ka Rubavu hagaragaye ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside umunani, birimo amagambo yavuzwe n’abana babiri batarengeje imyaka 20.

SOURCE: IGIHE.COM


