Abayisilamu 62 bo mu Rwanda berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja wa 2026.
Aba bayisilamu bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi.
Aba bayisilamu bakoresheje indege ya RwandAir mu buryo bwa “charter flight,” aho indege ibatwara bonyine ikabageza ku kibuga mpuzamahanga cya Jeddah, aho izasubirayo kubafata i Madina.
Uru rugendo rworoherejwe ugereranyije n’izindi ngendo zisanzwe, aho mu bihe byashize rwafataga amasaha arenze icumi, ariko ubu rukaba rushobora gukorwa mu gihe kitarenze amasaha ane.
Ni ku nshuro ya gatatu abayisilamu b’Abanyarwanda bajyana na RwandAir muri uru rugendo rutagatifu.
Mufti w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yashimye Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, avuga ko ishyira umuturage ku isonga.
Yagize ati “Turashimira imiyoborere y’Igihugu cyacu, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, aho umuturage ari ku isonga, aho abaturage bose bagirirwa akamaro n’ibikorwaremezo by’Igihugu cyacu, kuko RwandAir ni indege y’igihugu cyacu iratworohereza kugirango tubone iyo serivisi.”
Yakomeje anashimira ko ibi bigendana no gushyigikira ubwisanzure mu myemerere, bikaba biri mu nkingi z’imiyoborere myiza, cyane cyane mu korohereza abayisilamu gukora urugendo rutagatifu.
Yavuze kandi ko Ambasade y’u Rwanda muri Saudi Arabia igira uruhare rukomeye mu kwakira no gufasha Abanyarwanda bajya muri Hidja, ibaha serivisi nziza kandi ikabafasha kubona aho bacumbika.
Yagize ati “Turashimira Ambasade idahwema kutwakira neza, ikadufasha nk’abaturage b’igihugu cyacu tugera muri icyo gihugu, bikagaragaza imiyoborere myiza y’u Rwanda.”
Mufti asoza ashimangira ko uru rugendo ari amateka akomeye ku Bayisilamu, abasaba gusengera igihugu, no gukurikiza neza amabwiriza y’Idini bagakora amasengesho uko bikwiye.




