Umuhanzi nyarwanda Kevin MontanaUmwami w’amapiano mu Rwanda yatangaje ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya Summer Country Tours, avuga ko uru rugendo rwamusigiye ibyishimo byinshi ndetse rukamwongerera icyizere cyo gukomeza guteza imbere impano ye.
Ni mugitaramocya Mbere cya Summer Country Tour cyabaye mu Ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 kikabera I Musanze aho Kevin Montana ariwe wabajirije abandi bahanzi bose mu ndirimbo ze ziri mu njyana y’amapiano aho yerekanye ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru
Kevin Montana wiyita Umwami w’amapiano mu Rwanda nyuma y’ibi bitaramo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yashimiye abantu bose bitabiriye iki gitaramo , agaragaza ko urukundo yeretswe rwamukoze ku mutima kandi rukamwibutsa impamvu yahisemo gukora umuziki uri mu njyana y’amapiano
Yavuze ko kubona abafana baririmbana na we indirimbo ze ndetse bakamwereka ko bishimira ibyo akora ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane muri uru rugendo rwe
Uyu muhanzi yavuze ko Summer Country Tours yabaye umwanya mwiza wo kwegera abakunzi b’umuziki bo mu bice bitandukanye cyane cyane abo muri Musanze aho asanzwe akorera ibikorwa bye bitandukanye harimo n’iby’umuziki , ndetse ikaba yarabaye n’urubuga rwo kumenyekanisha ibikorwa bye ku bantu benshi kurushaho. Yagaragaje ko iki gitaramo cyamuhaye amasomo mashya ndetse kikamufasha kurushaho kumenya ibyo abafana bifuza.
Kevin Montana yavuze ko atigeze atekereza ko yakwakirwa ku rwego nk’urwo, ashimangira ko uburyo abantu bitabiriye igitaramo bamurenze. Yongeyeho ko igihe cyose yari ari ku rubyiniro yumvaga afite inshingano zo gutanga ibyiza bishoboka kugira ngo yishimire hamwe n’abafana be.
Yagize ati ko nyuma yo kurangiza kuririmbira abanyamusanze yasigaye afite amarangamutima adasanzwe, kuko yabonye ko umuziki we ugenda urushaho kugera kure.
Yashimangiye ko inkunga y’abafana ari yo imutera imbaraga zo gukomeza gukora indirimbo nshya no gutegura ibikorwa byinshi bizabahuza mu minsi iri imbere.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Kevin Montana bavuze ko uru rugendo rwa Summer Country Tours rwabaye intambwe ikomeye mu muziki we, cyane cyane mu kumwongerera ubunararibonye bwo kuririmbira imbaga zitandukanye. Hari abagaragaje ko uburyo yitwaye ku rubyiniro n’imikoranire ye n’abafana byagaragaje ko afite ejo hazaza heza mu muziki.
Kevin Montana yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi no gushyigikira ibikorwa bye, avuga ko hari imishinga mishya ari gutegura izatangazwa mu gihe kiri imbere. Yasezeranyije abafana be ko azakomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza kandi ugamije kubashimisha.
Summer Country Tours yabaye kimwe mu bikorwa byafashije Kevin Montana guhura n’abafana benshi no kubereka impano ye mu buryo bwagutse. Nyuma y’uru rugendo, uyu muhanzi yavuze ko yagarutse afite imbaraga nshya, intego nshya ndetse n’icyizere cyo gukomeza kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda aho azajya hose.
Bamwe mu bafana ba Kevin Montana bo muri Musanze bari baje kumushyigikira nyuma y’igitaramo badutangarije ko ighe ari iki kugira ngo abantu bategura ibitaramo bikomeye nk’ibi ndetse na Iwacu Na Muzika bazajya batekereza ku bahanzi bo mu ntara nkawe kugira nawe abashe kwerekana ko abahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali nabo bashoboye nkawe .



