Kitoko Agiye gukorera ibitaramo bibiri bikomeye muri Canada

171 0

Umuhanzi nyarwanda Kitoko Bibarwa agiye guhurira n’abakunzi b’umuziki batuye muri Canada mu bitaramo bibiri byateguwe na Sukisa Diaspora Festival muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026.

Ibi bitaramo Kitoko agiye kubyitabira  nyuma yo gusoza ibindi bine yari yatumiwemo bya Country  Summer Tour  aho yafatanyije na Bruce Melodie.The Ben na Bwiza

Nk’uko bigaragara  ku matangazo  yo kwamamaza ibi bitaramo, Kitoko azabanza gutaramira i Ottawa ku wa 11 Nyakanga 2026, aho igitaramo kizabera kuri Collab Space, 70 Bongard Avenue.

Nyuma y’ibyumweru  gusa ku wa 25 Nyakanga 2026, azakomereza urugendo rwe i Montreal, aho azaririmbira abakunzi be kuri 8386 Boulevard Saint-Laurent, Montreal, Quebec.

Abateguye ibi bitaramo bavuga ko biri mu bikorwa bya Sukisa Diaspora Festival, igamije guhuza Abanyarwanda n’Abanyafurika baba mu mahanga binyuze mu muziki, umuco n’imyidagaduro.

Biteganyijwe ko Kitoko azaririmba zimwe mu ndirimbo zamumenyekanishije ndetse n’izo aheruka gushyira hanze, mu gitaramo kizaha umwanya abakunzi be wo kongera kumubona ku rubyiniro.

Abategura ibi bitaramo barahamagarira Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abakunzi b’umuziki nyafurika batuye muri Canada kwitabira ari benshi.

Ibi bitaramo bitegerejwe na benshi mu batuye muri diaspora, byitezweho kuba umwanya wo gusabana, kwishimira umuziki nyarwanda no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *