Washington yicaje Kigali na Kinshasa ibasaba kubahiriza amasezerano y’amahoro

297 0

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje ko ku wa kabiri no ku wa gatatu yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza DR Congo i Washington zikemeranya gutera “intambwe zifatika” mu gushyira mu ngiro amasezerano y’amahoro zasinye umwaka ushize muri uwo mujyi.

Mu itangazo, Washington ivuga ko DRC n’u Rwanda byumvikanye ku bikorwa birimo;

  • Ingamba zo gufatanya kubahiriza ubusugire n’imbibi z’ubutaka za buri gihugu
  • Ku Rwanda: Ingengabihe yo guhagarika ibikorwa by’ingabo/gukuraho ingamba zo kwirinda mu bice by’ubutaka bwa Congo
  • Kuri DRC: Ibikorwa bishyizwemo imbaraga kandi bigendeye ku ngengabihe byo kurandura umutwe wa FDLR no kurengera abasivile

Izi ngingo ni zo ahanini zari zemeranyijwe mu masezerano yasinywe muri Nyakanga(7) ishize akemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi mu Ukuboza(12) i Washington, ariko ntatange umusaruro.

Leta y’u Rwanda ishinjwa gufasha umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo, naho leta ya DR Congo igashinjwa gufatanya n’umutwe wa FDLR uwo Kigali ivuga ko uteye akaga ku mutekano w’u Rwanda.

Iki gitutu gishya cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bihugu byombi, gikurikiye ibihano ziheruka gufatira igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu bagikuriye.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *