
Manzi James [Humble Jizzo] n’umugore we Amy Blauman bakiriye ku meza abo mu miryango yabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Aba bombi basangiye n’imiryango yabo mu Mujyi wa Rubavu ahateganyijwe kubera ibirori by’ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana hagati y’abo.
Ababyeyi ba Humble Jizzo, bashiki be babiri na barumuna be barimo n’umuhanzi uzwi ku izina rya Famous nibo ku ruhande rw’umuryango w’uyu musore bari bitabiriye uyu musangiro.
Hari kandi n’abo ku ruhande rw’umugore we, Blauman barimo ababyeyi be bombi, impanga ye na musaza we.
Humble Jizzo ugaragara nk’unaniwe mu maso ariko afite akanyamuneza yabwiye IGIHE ko yiteguye guhamya isezerano imbere y’Imana n’abantu, urukundo akunda umugore we Blauman banabyaranye umwana w’umukobwa.
Hari amakuru yizewe ko imisango yo gusaba no gukwa izatangira ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu ku munsi ukomeye utazibagirana mu buzima bwa Humble Jizzo n’umukunzi we.
Ibijyanye n’imisango bizakorwa mu Kinyarwanda ariko hazaba hari abicaranye n’abo mu muryango wa Blauman bazajya babasemurira.
Lion Imanzi umaze kubaka izina mu gushyushya ibirori bitandukanye mu Rwanda ni we uzaba ari umusangiza w’amagambo muri ubu bukwe ndetse we na Riderman bamaze gusesekara aho buzabera.
Si buri wese uzemererwa kwinjira mu bukwe bwa Humble Jizzo cyane ko hashyizweho amakarita buri muntu uzitabira agomba kwitwaza.
Humble Jizzo n’umuryango we n’uw’umugore bacumbitse ahitwa Hakuna Matata.
Incamake y’urukundo rwa Humble Jizzo na Amy Blauman
Humble Jizzo na Blauman bagiye kumara imyaka itatu bakundana.
Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya Gidi Culture mu 2015.
Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, Humble yatunguye umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Urukundo rwabo rwakomeje kwiyongera kugeza aho mu Ukuboza uwo mwaka uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.
Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.
Yavutse nyuma y’igihe gito umugore wa Humble Jizzo avuye kumwereka imiryango ndetse bari bagiye muri iki gihugu kwitegura kwibaruka imfura yabo.



