Ibyo wamenya kuri “Mpox” indwara ikomoka ku nkende yamaze kugera no mu Burundi.

Mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura hagaragaye abarwayi batatu bafashwe n’icyorezo cy’indwara y’ibihara izwi nka ’monkeypox’ ikomoka ku nkende.

Minisitiri w’Ubuzima rusange, Lyduine Baradahana kuri uyu wa Kane, yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara cyagaragaye mu Burundi kirimo gukurikiranwa kandi abo iyo ndwara yagaragayeho bakomeje kwitabwaho.

Iyi ndwara yari isanzwe izwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imaze kwibasira abatari bacye by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse bamwe ikaba yaranabahitanye.

Abarundi benshi bakunda gukorerera ingendo muri RDC by’umwihariko ku mipaka bihana imbibi bajya gushaka ibikomoka kuri Peterori n’izindi serivisi, ngo ni kimwe mu bishobora kuba byarakongeje iyi ndwara bityo hakaba hari impungenge z’uko ikwirakwira ryayo ryakwiyongera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse kwihanangiriza igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera ko hamaze gupfa abantu benshi bazize virusi ihindagurika yiswe Mpox.

Mpox, yahoze yitwa monkeypox, ikomoka mu muryango umwe n’indwara y’ibihara, ikaba ifite ibimenyetso bisa n’ibicurane ndetse n’ibisebe . Ibimenyetso byayo biboneka nk’ibyoroshye, ariko bishobora guhitana abantu mu gihe batayivuje neza.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *