DJ Diddyman yasinyishije Annie Mutoniwase ukora indirimbo zo kuramya bashyira hanze indirimbo ya mbere

Inzu  isanzwe ikora ibikorwa  bijyanye n’imyidagaduro ya DopeDee Entertainment y’Umunyamakuru akaba n’umudj  Diddyman nyuma y’igihe  akora ibyo bikorwa yasinyishije umuhanzi kazi  Annie  Mutoniwase .

Annie Mutoniwase  ni umunyarwandakazi  uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza  ukorera  umuziki we mu Leta Zunze ubumwe z’America kuri  ubu abaye umuhanzi wa mbere  usinye muri DopeDee Entertainment aho ariyo igiye kuzajya  ikurikirana ubuzima bw’umuziki  umunsi ku munsi.

Mu kiganiro  na Ahupa Radio  Dj Diddymana umaze kumneykana nk’umunyamakuru wa  RBA mu ishami rya  Magic  Fm  yatubwiye byinshi  mu byatumye  duhitamo gukora na Annie ndetse na gahunda bafite mu minsi irimbere .

Yakomeje avuga ko  kandi mu buzima bwabo  DopeDee Entertainement bafite gahunda yo  gukomeza  gufashanya  kugira ngo nabo ibikorwa byabo bikundwe akaba ariyo  mpamvu ku bushobozi bw’Imana  babashije  kongerama  Annie

 Dj Diddyman  yadutangarije  kandi ,Annie ari umukobwa w’umuhanga ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu bakaba bashyize hanze indirimbo ‘Nashimwe’ gusa  mu minsi iza  tukazabaha  indi nshya  yise “I need you Lord”.

Agaragaza ko kugeza ubu Dopedee yarimo aba DJ babiri aho bakora ibikorwa bitandukanye, bakaba baherukaga gushyira hanze indirimbo “Hasi” bahuriyemo na Fanta.

Kuba biyongeyeho Annie, abigaragaza nk’umugisha akanasobanura ko hari ibikorwa byinshi bari gutegura vuba cyane .

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *