Nubwo atari izina rizwi cyane mu Rwanda, si rishya mu isi y’imyidagaduro by’umwihariko mu bucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni kuri Internet. Niko kazi kamutunze, nyuma yo guhagarika umwuga w’ubuvuzi yakoraga.
Uwo nta wundi ni umukobwa witwa Liz Ferrari, akaba Umunyarwandakazi umaze igihe atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Liz Ferrari yivuga nk’umukobwa wavukiye muri Afurika y’Epfo ariko afite inkomoko mu Rwanda. Niho yavukiye kubera amateka y’ubuhunzi no guhezwa yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro Liz yagiranye na Podcast ya Holly Randall, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye ku muryango we dore ko abarimo nyirakuru bishwe, mu gihe se yari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Liz asobanura amateka y’u Rwanda neza ariko akagaragaza ko ashimishwa cyane no kubona aho igihugu kigeze nyuma y’ayo makuba yose.
Ati “Ntabwo nigeze mbona abaturage banyuze mu bihe byo kwangana nyuma bakongera kunga ubumwe bagafatana ibiganza, bavuga bati mureke ntituzongere gutuma ibi bibaho ukundi. Niko mu Rwanda bimeze.’’
Liz Ferrari yaboneye izuba muri Afurika y’Epfo…
Uyu mukobwa avuga ko yagize amahirwe umuryango we ukaza kuva mu Rwanda mu gihe nyirakuru yari amaze kwicwa muri Jenoside. Yavuze ko muri Afurika y’Epfo ariho yavukiye akaza no kuhakurira, kandi ko yari yari abayeho neza.
Ati “Papa yabashakaga kunyishyurira ishuri ryigenga, nari mfite abandera ndetse n’abarinda aho twabaga n’umushoferi ku buryo navaga ku ishuri ako kanya banjyana mu rugo.’’
Liz Ferrari avuga ko we n’umuryango we bageze igihe bakava muri Afurika y’Epfo, bakimukira mu Rwanda ubwo ibintu byose byamaraga kujya ku murongo nyuma yo mu 1994 ndetse se akaza kubagurira we n’abavandimwe be inzu.
Amerika yatumye yivumburamo impano!
Liz Ferrari yavuze ko ubwo yari afite imyaka 11 we na murumuna we ababyeyi bahisemo kubajyana muri Amerika ngo babashe kwiga neza.
Bagiye muri Amerika bonyine, ababyeyi baza kuhabasanga nyuma.
Ati “Impamvu twimukiye muri Amerika, data ni umuntu uha agaciro cyane kwiga, yashakaga ko twiga amashuri menshi uko byashoboka kose.’’
Kuri ubu avuga ko afite ubwenegihugu bwa Amerika yabonye nyuma y’imyaka 10 abushaka. Agaragaza ko aho iki gihugu gitandukanira n’u Rwanda buri wese areba ibye.
Ati “Ubu nshobora gukorera amafaranga kuri Onlyfans ndetse no mu mashusho y’urukozasoni. Ntabwo numvaga ko ibi byaba amahirwe kubera ko aho nkomoko bifatwa nk’ikizira, no kwambara imyambaro ikurura abagabo nk’igaragaza umukondo ni uko ariko muri Amerika urimenya, ushobora gukora ubushabitsi ushaka.”
Uko yabaye ‘Umu-Stripper’…
Aba-Stripper mu Rwanda twabagereranya n’abamansuzi ariko muri Amerika ho biba bitandukanye cyane ko babyina mu buryo butandukanye bikaraga ku nkingi zizwi nka ‘Spinning Pole’ hafi yo kwambara ubusa buri buri.
Liz avuga ko agitangira yabaye ‘Umu-Stripper’ , ubwo yuzuzaga imyaka 18 akimara gusoza amashuri yisumbuye.
Yavuze ko bitari byoroshye kuko bwa mbere ajyayo yajyanye n’inshuti ye bagiye gushaka akazi, ndetse icyo gihe agatoroka iwabo akajyayo batabizi akagenda anyuze mu idirishya.
Bwa mbere ngo yakoreye yakoreye amadorali 140[asaga ibihumbi 150 Frw].
Umukobwa wabayeho aryamana n’ama-Couple
Liz Ferrari agaragaza ko nyuma yo kurangiza kwiga mu mashuri yisumbuye, yaje kujya kwiga muri Kaminuza akaba ari nabwo yatakaje ubusugi bwe nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abakobwa biganaga.
Ibye ntabwo byarangiriye aho kuko nyuma yo gutakaza ubusugi bwe, atabayeho afite umuhungu bakundana ahubwo hari igihe yisanze aryamana n’abantu basanzwe babana nk’umugabo n’umugore cyangwa bakundana bisanzwe.
Uyu mukobwa yasobanye ko yahisemo kwinjira muri uyu mwuga kubera ko yashakaga kubaho mu buzima bwigenga.
Ati “Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazaga mu 2020 nari maze kubona impamyabumenyi yanjye mu Buganga, icyo gihe ntabwo nari kubona akazi. Naravuze nti ngomba kuba umuntu wigenga simbe umuntu wishingikiriza abandi ngo banyishyure, mfite igihe kandi ndacyari muto. Nagiye kuri camera[…] hari ibihe byiza ndetse n’ibiteye ubwoba ariko ibyiza nibyo byari byiganje.”
Kuva ubwo uyu mukobwa nibwo yatekereje gukora ubucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni, aho yatangiye ashyira aya mashusho ye ku rubuga rwa OnlyFans yikinisha, kugeza aho atangiye no gushyiraho amashusho asambana.
Uyu mukobwa avuga ko ubu yashyize imbaraga mu kwamamaza ibikorwa bye kugira ngo yigarurire imitima ya benshi, bamukurikira umunsi ku wundi kugira ngo akomeze kwinjiza amafaranga menshi.
Umunyamakuru yabajije uyu mukobwa impamvu yahisemo kwinjira mu byo gucuruza amashusho y’urukozasoni ndetse no gukora ubusambanyi ku mbuga nkoranyambaga kandi afite umubyeyi wamuhaye buri kimwe.
Yamusubije agira ati “Nibyo nkunda. Nakuze nkunda kubireba igihe kinini ndetse ndi umufana wabyo ku rwego ruhambaye. N’igihe nari umwana numvaga nzaba umuntu uzabizoberamo kuko narabikundaga. Nkunda umuryango wanjye kandi nabo ubu baranyuzuza bakampa urukundo rwinshi ndetse mfite byinshi byo gutanga.’’
“Ntabwo nitaye ku kuba narakaza abantu kuko ntari gukora ikintu kibi mu by’ukuri. Mbikora nshimisha abantu ni ikintu nanjye ubwanjye mba kumva uburyohe bwacyo, mba numva abakinnyi ba Pornographie bose narebye nka Riley Reid, mbagomba nanjye izindi zo kubaha zanjye.’’
Reba ikiganiro cy’uyu mukobwa https://www.youtube.com/embed/v-ucZlZZPWY
Uretse amashusho asangiza abamukurikira mu buryo rusange afite n’ubundi bwihariye yishyuza benshi ku muntu ushaka ko amushimisha wenyine
Liz Ferrari ni umwe mu bakobwa bakomoka mu Rwanda biyemeje gucuruza amashusho y’urukozasoni
Uyu mukobwa yaretse ubuganga ajya gukora uburaya yifashishije imbuga nkoranyambaga
Liz Ferrari avuga ko yishimira ko afite ubwigenge