BURUNDI: Kidum Kibido yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise” Wa Motema” KANDA HANO UYIREBE

Umuhanzi w’icyamamare witwa Nimbona Jean Peirre uvuka mu gihugu cy’abaturanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka ‘Kidum Kibido’ yakoze agashya abasha gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho ayita “Wa Motema”.

Iyi ndirimbo ikozwe neza cyane ku buryo igiye gushimisha abakunzi be bari bamaze igihe bamusaba igihangano gishya yabashyirira hanze, nawe ahita abakorera mu nganzo yo kubahangira indirimbo nshya y’urukundo.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer w’umunyarwanda witwa Bob Pro ufite ubuhanga buhambaye mu gutunganya indirimbo z’amajwi ukorera mu mugi wa Kigali afatanyije na Hirwa Sincerity naho amashusho abasha gutunganywa na Director ukorera muri Kenya witwa Wuodomollo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ahishiye byinshi abakunzi be akomeje kubategurira mu minsi ya vuba.

Yagize ati:” Mfite byinshi mpishiye abakunzi banjye mfite muri gahunda ya vuba ngiye kubashyirira hanze bazakunda cyane. Dore ko n’umwaka ugiye kurangira ko ngomba kuwubaha mu buryo bw’ibihangano byiza cyane bakawusoza ndetse bakanatangira uwundi bari mu buryohe bw’ibihangano byanjye”.

Yasoje asaba abakunzi be ko bakomeza kumva ibihangano bye bitandukanye yashyize kuri channel ye ya YouTube babireba cyane ndetse bakanakora subscriber Ari benshi kuri channel ye ya YouTube.

KANDA HANO UBASHE KUREBA “WA MOTEMA” YA KIDUMU KIBIDO:

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *