Umuhanzi Nzeyimana Kennedy uzwi nka Kendo wamenyekanye mu ndirimbo nka Turabakumbura ,Keza yakoranye na Racine ni zindi nyinshi zakunze na benshi yashyize hanze amashuso ya Tabasamu ashimira buri wese wamufashije kugira ibashe gukorwa .
Uyu muhanzi ukunze kugaragaza ko afite inzozi zo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahana nkuko abandi bahanzi bose babyifu yagize byinshi adutangariza ku ndirimbo Tabasamu yazaniye abakunzi be .
Mu kiganiro na Ahupa Radio Kendo yadutangarije ko ari indirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi cyane ndetse n’ubushobozi bubona na bake mu Rwanda kuko yamutwaye akayabo k’amadorali agera ku bihumbi bitanu by’amadorali , ikintu kitorohera buri muhanzi akaba ashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo ikorwe .
Tumubajije impamvu indirimbo ye yayise Tabasamu yagize ati n’indirimbo nakoreye abakunzi banjye harimo na abakunda aho yashatse kwereka ko abakundana iyo bishimye igihe cyose ba bamwenyura aricyo ishambo Tabasamu bivuga mu rurimi rw’igiswayire .
Mu gusoza yongeye gushimangira ko mu bituma akunda gukora indirimbo imwe akagenda agahugira kuyindi aba ashaka gukora itandukanyirizo n’abandi kaba ariyo mpamvu akora indirimbo mu ndimi nyinshi z’amahanga kugira inzozi afite zo kugeza umuzi ku rwego mpuzamahanga zizabe impamo.
Indirimbo Tabasamu yakozwe ku bufatanye bwa 1000 Hillz Entertainment na World Entertainment Records , naho mu buryo bw’amajwi ikorwa na Producer Julesce mu gihe amashusho yatunganyijwe na John Elarts