Yago PonDat atanze ikibonezamvugo n’umukoro kuri Chris Eazy n’abajyanama be. {Video}

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat yatunguye benshi cyane mu gitaramo cye cyo kumurika Alubumu ye ya mbere “Suwejo” byumwihariko ku mpano yateguriye ababyeyi be ifite igisobanuro gihambaye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo Umuhanzi akanaba umunyamakuru Yago wamamaye cyane ku muyoboro wa Youtube kuri channel ye yitwa “Yago TV Show” ndetse n’ibindi binyamakuru binyuranye yakoreye nka “TV10, Goodrich TV n’zindi yamuritse Alubumu ye ya mbere yise “SUWEJO”

Ni igitaramo cyabereye mu ihema risanzwe riberamo Ibitaramo bitandukanye bikomeye rya Camp Kigali ndetse kitabirwa n’abakunzi b’umuziki bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burundi, Kenya ndetse n’U Rwanda, Abahanzi batandukanye barimo Akiiri Kirikou wo mu Burundi, Chris Eazy wo mu Rwanda, Niyo Bosco wo mu Rwanda, Bushali

Si abahanzi kandi gusa bafite amazina akomeye bitabiriye iki gitaramo kuko hari n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Anitha Pendo, Rumaga, Producer David n’abandi bahanzi batari kuri gahunda yo kuririmba nka Alyn Sano n’abandi benshi bagaragaye muri iki gitaramo.

Ni igitaramo cyatangiranye ubwitabire buri ku rwego rwo hasi cyane ku buryo benshi bari batangiye gutekereza ko abantu batakikitabiriye babiretse, Ariko gahoro gahoro niko abantu bagendaga biyongera baje gushyigikira uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat.

Umushyushyarugamba, Umuvanzi w’umuziki akaba n’umunyamakuru DJ Phil Peter niwe wayoboye iki gitaramo mu muziki mwinshi ugezweho nkuko asanzwe abizwiho hirya no hino mu tubari tunyuranye mu kazi ko kuvangavanga umuziki afatanije na Anitha Pendo utarangije igitaramo kuko yahise akomereza i Musanze mu kandi kazi.

Igitaramo “SUWEJO Album Launch” cyagenze neza nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje tugaruka no ku dushya twabayemo ndetse n’abahanzi bagaragaye ku rubyiniro uko bagiye bitwara kimwe nuko hari abatabonetse ku rubyiniro nyamara mu gihe bari bemeye ko bazaba bahari.

Nyuma yuko igitaramo kirangiye, Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Yago PonDat wari ufite ibyishimo bidasanzwe bitewe n’uko igitaramo cye cyagenze ndetse n’uburyo yakiriye ababyeyi be. Yago yabajijwe impamvu umuhanzi Chris Eazy atagaragaye mu gitaramo nyamara yari ari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba.

Mu magambo akarishye cyane yuzuyemo n’agahinda kavanze n’ikiniga Yago wabanje kubwira itangazamakuru ko atari yamenye ko uwo muhanzi atagaragaye ku rubyiniro, Yavuze ko uwo muhanzi ari mu bantu basa naho basuzuguye igitaramo cye kugeza nubwo atari azi neza itari n’umunsi icyo gitaramo kizaberaho

Yago yavuze ko bitari bikwiye ko umuhanzi yima akaboko mugenzi we kabone nubwo yaba ari kuri Hit kuko umuziki mwiza ushingira ku bufatanye, Yago yagarutse kuri Chriss Eazy mu buryo bwihariye Agira Ati ”Ikintu nababwira niba wemeye gushyigikira umuntu mushyigikire, Abo bajene barangoye, gutegura igitaramo ntabwo biba byoroshye, bavandimwe ntabwo nzi urwego uriho nta nubwo nzi indirimbo za we zakunzwe ku buryo wanyima akaboko.”

PonDat yakomeje avuga ku buryo yamenye ko Chris Eazy atazaza, Agira Ati ”Sinzi nta mafaranga nabahaye narabivuze, Ejo Junior yari yambwiye ngo ntabwo bazaza njye nkagirango bari gukina yarabinyandikiye nkagira ngo ari kubeshya kumbe bari bakomeje”

Ashimangira iyi ngingo agira Ati ”Izo hit bari gukora zishobora gutuma badatanga akaboko kuri bagenzi babo kabisa njye ntabwo nzi kurya indimi, sinzi no kubeshya, niba wemeye kuza kuri ‘affiche’ ukemera kuririmba mu gitaramo cya Yago, Juno, Bruce Melodie, Meddy, bikore.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *