Kiptum wari nimero ya mbere ku Isi muri Marathon n’umutoza we w’umunyarwanda bitabye Imana

Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umukinnyi yatozaga gusiganwa ku maguru w’Umunyakenya, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ku gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi, bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, ibera mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya nk’uko byemejwe n’umuryango w’umukinnyi ndetse na polisi yo muri iki gihugu.

Bivugwa ko Kelvin Kiptum w’imyaka 24 ari we wari utwaye imodoka bombi barimo, igakora impanuka ndetse bagahita bitaba Imana. Imibiri yabo yahise ijyanwa ijyanwa kuri Moi Teaching and Referral Hospital.

Mu 2023 ni bwo Hakizimana yafashije uyu mukinnyi kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko yaciye agahigo ko gusiganwa ‘marathon’ [ibilometero 42] mu gihe gito akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Uyu mukinnyi kandi mbere y’uko yitaba Imana yari yaravuze ko afite ubushobozi bwo kwiruka ibihe biri munsi y’ibyo yashyizeho ndetse yari yizeye kuzabigeraho.

Mbere yo kwegukana iri siganwa kandi yari yegukanye iryo mu Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Valencia muri Espagne ndetse n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.

Hakizimana w’imyaka 36, yageze muri Kenya mu 2006 agiye kwitegura amarushanwa yari kuhabera ariko birangira atabaye kubera umutekano muke wari uhari, ahitamo gusubira mu Rwanda aho yavuye ajya mu Bufaransa.

Nubwo yavuye muri Kenya, yari yaramaze kubona impano ya Kiptum kuko yitorezaga hafi y’iwabo, akomeza kumukurikirana ariko by’umwihariko amufasha gukuza impano ye yifashishije ikoranabuhanga.

Kuva mu 2018, Hakizimana yatangiye kujya amutoza ku buryo buhoraho ndetse birakunda, umukinnyi agera ku gasongero muri uyu mukino.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *