
Knowless Butera, itsinda rya Charly&Nina ndetse n’Umubyinnyi Sherrie Silver bari bahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Africa Magazine Awards (AFRIMMA) babuze ibihembo mu byiciro bari bahatanyemo.
Charly na Nina na Butera Knowless bari bahatanye mu cyiciro cy’abagore bo muri Afurika y’Uburasirazuba bitwaye neza muri muzika. Umunyarwanda w’umubyinnyi Sherrie Silver yahagatana mu cyiciro cy’abayoboye imbyino.
Charly na Nina na Butera Knowless bari mu cyiciro kimwe na Victoria Kimani (Kenya), Vanessa Mdee (Tanzania), Leyla Kayondo (Uganda), Rema (Uganda), Akothee (Kenya), Nandy (Tanzania), Sheebah Karungi (Uganda) na Juliana Kanyomozi (Uganda).
Sheebah Karungi ni we wegukanye iki gihembo cyatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Dallas i Texas.
Sherrie Silver nawe yari mu cyiciro cy’abayoboye imbyino bitwaye neza muri Afurika biturutse ku ndirimbo yagaragayemo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’.nawe yatashye amaramasa .
Ibi bihembo bya AFRIMMA [Africa Muzik Magazine Awards] byatanzwe ku cyumweru gishize tariki 7 Ukwakira bitegurwa n’abanyafurika baba muri Amerika bigamije guhemba abahanzi bakorera umuziki mu bihugu byabo no hanze yabyo.
Mu minsi yashize twari twabagejejeho inkuru ivuga ko Charly na Nina batazitabira icyo gikorwa kubera gahunda nyinshi z’akazi badutanagrije bari bafite ari nabwo twababajije niba koko bifiotiye icyizere cyo kuzegukana ibyo bihembo ariko bakadutangariza yuko batanagitwaye harimo abandi banyarwanda nabo bakaba bashobora kugitwara bigatuma ibendera ry’U rwanda muri muzika nyafurika rikomeza kuzamuka .
Nubwo babitangaje gutyo n’abandi banyarwanda bari bahagarariye u Rwanda Muri ayo marushwna nkuko tubikesha urubuga rwa Afrimma.com ntibabashije kwitwara neza kuko nabo baje kutitwara neza .
Umuraperi mwiza : Khaligraph Jones du Kenya
Umuhanzi ukizamuka uri kwitwara neza : Ykee Benda wo muri uganda
Indirimbo y’umwaka : Soko de Wizkid wo muri Nijeriya
Umuhanzi mwiza muri Afurika y’iburasirazuba : Eddy Kenzo wo muri uganda
Umuhanzikazi mwiza muri afurika y’iburasirazuba : Victoria Kimani kuva muri Kenya
Umuhanzi mwiza wo muri afruika y’iburengerazuba : Wizkid wo muri Nigeriya
Umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’iburengerazuba : Yémi Aladé wo muri Nijeriya
Umuhanzi mwiza wo muri afurika yo hagati : Fally Ipupa muri RDC
Amashusho y’indirimbo y’Umwaka : Wizkid wo muri Nigéria
itsinda ryo muri afurika ryitwaye neza : Toofan kuva muri Togo
Umuhanzi mwiza wa muri afurika ivuga igifaransa : Toofan kuva muri Togo Togo
Umuhanzi w’Umwaka : Fally Ipupa wo muri RDC