
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018 nibwo hatanzwe ibihembo bizwi nka ‘Service Excellence Awards’ bihabwa ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza.
Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatatu mu birori byabereye muri Lemigo Hotel, byari byitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bisanzwe bitanga serivisi mu Rwanda.
Mugisha Emmanuel umuyobozi wa Kalisimbi Events ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo, yashimiye ibigo byose byahatanaga uyu mwaka abasaba kutazasubira inyuma muri gahunda yo gutanga serivisi nziza.
Uyu muyobozi yanasobanuye kandio ko ibi bihembo byatangiye byitwa ‘Smart Service Awards’ mu nshuro ebyiri zabanje, icyo gihe bikaba byaratangwaga ku bigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga gusa kuri iyi nshuro bakaba barahisemo kubyagura banabihindurira izina.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe Ishami rya Serivisi, Nsabimana Emmanuel, yashimiye abateguye iki gikorwa avuga ko kigiye gukangura abantu bagakorana umwete.
Mbere yuko hatangwa ibihembo ku bigo byahatanaga mu byiciro bitandukanye, habanje gutangwa ibihembo byo gushimira abantu babaye indashyikirwa mu buryo bwihariye babaha ibihembo byiswe ‘Special recognition’.
Mu bahawe ibi bihembo byindashyikirwa harimo Korea Telecom Rw, Jordan Foundation, Richard Kwizera, Jackie Lumbasi, Rwanda Online, Athan Tashobya, Bucyana Godfrey n’abandi.
URUTONDE RW’IBIGO BYEGUKANYE IBIHEMBO:
Ikigo cyatanze serivisi nziza: KASHA
Inzu ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga y’umwaka: Awesomity lab
Ikigo cya leta cyatanze serivisi nziza: RDB
Ikigo cyahize ibindi mu gufasha mu ngendo (Best travel agency): Satguru
Restaurant/ coffee shop y’umwaka: Question Coffee
Ikigo cy’Itumanaho: Airtel-Tigo
Ikigo gitanga serivisi za internet: ISPA
Ikigo gifasha mu kohereza ubutumwa n’imizigo: DHL
Ikompanyi y’Indege yahize izindi: RwandAir
Ikigo gitwara ba Mukerarugendo: Nziza safaris
Televiziyo yahize izindi: TV1
Radiyo yahize izindi: Royal FM
Ikigo kiranguza cyahize ibindi: Magasin Faruki
Ikigo gikora graphic design: Smart design
Urubuga rwandika rwahize izindi: Umuseke
Urubuga abantu banyuraho bashaka akazi: Job in Rwanda
Ikigo gitanga amashanyarazi: REG
Social media brand of the year: TECNO mobile
Kompanyi y’umutekano ihiga izindi: ISCO
Ikinyamakuru gisohoka mu buryo bwanditse: INZOZI MAGAZINE
Kompanyi isohora impapuro yahize izindi: PAMACO
Umuyobozi wa Pamaco Printing ashyikirizwa igihembo nk’ikigo cyahize ibindi kuri serivisi nziza mu bisohora impapuro.
Agashya k’umwaka: Eazy pay
Bar/Night club yahize izindi: Fouchisier (kwa Jules)
Urubuga rwo guhahiraho: E-GURIRO
Urubuga rwo kwamamarizaho ruhiga izindi: Kigali Vibe
Sosiyete igurisha ifatabuguzi rya televiziyo: STARTIMES
Kompanyi ivunja amafaranga cyangwa igafasha abantu kuyohereza mu mahanga: UNIMONI
Kompanyi ikora ibinyobwa yahize izindi: Skol Brewery LTD
Ishuri rikuru ryahize andi: UTB
Banki y’Umwaka: Equity Bank
Kompanyi y’ubwishingizi yahize izindi: Soras
Hoteli yo mu gihugu imbere yahize izindi: UBUMWE
Umuryango utegamiye kuri leta: JORDAN FOUNDATION
Inzu y’imideli yahize izindi: INZUKI Design
Igicuruzwa cyahize ibindi: WINNAZ
Hoteli mpuzamahanga y’umwaka: Marriott Hotel
Sitasiyo ya lisansi yahize izindi: ENGEN
Ikompanyi itwara abantu yahize izindi: Volcano
Uwahize abandi mu gukoresha neza Twitter
Umugore: Fiona Kamikazi
Umugabo: Eugene Anangwe
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw