Ange Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki

Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Ange Kagame

Ange Kagame

Ubwo bukangurambaga bushishikariza abantu gukaraba neza intoki, kuko byagaragaye ko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.

Ange.I. Kagame@AngeKagame

❤️

I am participating in the @WHO & @DrTedros #SafeHands challenge.

Thank you dad @PaulKagame. Challenge accepted!

I now challenge @cakamanzi @Contact_Makeda @eliz_tanya @MariaSharapova @Zain_Verjee @SoniaRolland @GaelFaye @YKaritanyi @agnesbinagwaho.

Embedded video

3,7426:34 PM – Mar 17, 2020Twitter Ads info and privacy803 people are talking about this

Ange Kagame ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashishikarije kwitabira ubu bukangurambaga, ubwo tariki 15 Werurwe 2020 Perezida Kagame na we yatangazaga ko abushyigikiye.

Paul Kagame@PaulKagame

I joined @WHO #SafeHands challenge. Handwashing is key to preventing the spread of #COVID19. I challenge President Kenyatta @StateHouseKenya, @Macky_Sall, @MagufuliJP, President Tshisekedi @Presidence_RDC, @CyrilRamaphosa, @BorisJohnson, @KGeorgieva to join in by sharing a video

Embedded video

13.2K8:52 PM – Mar 15, 2020Twitter Ads info and privacy6,131 people are talking about this

Mu bandi Perezida Kagame yahamagariye kwitabira ubu bukangurambaga, harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo na we kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020, abinyujije mu mashusho n’ubutumwa yashyize kuri Twitter, yagaragaje ko ashyigikiye ubwo bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, mu rwego rwo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Nidushyira hamwe imbaraga, tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, nta kabuza tuzahagarika ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo yavuze ko gukaraba intoki bidakwiye gukorwa mu buryo bw’umuhango gusa, ahubwo ko ari ingenzi gukaraba neza intoki hagati y’amasegonda 40 n’amasegonda 60 hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe yifashishwa mu gukaraba intoki.

Ati “Ni ngombwa gukaraba neza impande zombi z’ikiganza haba imbere n’inyuma, hagati y’intoki no mu nzara.”

Ati “Ndabashishikariza gushyigikira ubu bukangurambaga, no gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).”

Louise Mushikiwabo@LMushikiwabo

Je relève le #DéfiMainsSaines lancé par @DrTedros et par mon Président @PaulKagame, car c’est en joignant nos efforts et en suivant les recommandations de l’OMS, que nous freinerons la propagation du COVID 19. #SafeHandsChallenge#Francophonie @WHO

Embedded video

2,11112:54 PM – Mar 17, 2020Twitter Ads info and privacy706 people are talking about this

Louise Mushikiwabo yashimiye Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ashimira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bafashe iya mbere mu kwitabira ubu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, no kubikangurira abandi.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *