
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo yatambukije ubutumwa bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko abashakaga kubamara batari bazi ko ari imbuto, zizashibuka.

Ubutumwa yacishije kuri Twitter yagize ati: “Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto”
Louise Mushikiwabo nawe yabuze abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavutse muri 1961, umwe mubo mu muryango wari uzwi cyane wazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ni Landouard Ndasingwa .
Nyuma y’imirimo ya Politiki yakoreye mu Rwanda harimo kuba Minisitiri w’itangazamakuru na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ubu ayobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa witwa Organisation Internatioale de la Francophonie ufite ikicaro i Paris mu Bufaransa.