
Mu gihe abanyarwanda ndetse n’isi yose bahangayikishijwe n’icyorezo cya Covid -19 aho kimaze guhitana umubare w;abantu batari bake mu bice byose kw’isi ndetse bigatuma Guverinoma nyinshi zitanga amabwiriza yo kudasohoka mu rugo mu Rwego rwo kwirinda icyo cyorezo cya Corona Virus .
Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abadafite ibikorwa byihutirwa cyangwa abashobora gukomeza akazi bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Nyuma yaho iri tangazo rigiye hanze byatumye bantu benshi cyane cyane e abibana batangiye kugira ikibazo cy’uko bazajya babbabona mafunguro muri icyo gihe ibikorwa byinshi mu mujyi wa Kigali bizaba bifunze .
Mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abakiliya bako Fame Lounge Nyakabanda nyuma yo kumva ayo mabwiririza akomeye gutyo yahise ishyiraho uburyo bworoshye bwo gukomeza kuba hafi abakiliya babo muri iki gihe aho yabashyiriyeho uburyo bwo kubagezaho amafunguro atandukanye ndetse n’ibinyobwa bitandukanye bari basanzwe bahafatira.
Mu kiganiro na Uhujimfura Jean Claude wo muri Fam Lounge yadutangarije ko muri iyi minsi abanyarwanda benshi bari muri Gahunda ya Guma Mu rugo bashyizeho serivise yo kubasangishga ibyo bifuza byose mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta yo kutegerena ari abantu aho abafite Restaurant n’utubari bahawe mabwiriza yo kujya bategura amafunguro bakayageza ku bakiliya babo aho bari mu rugo .
Yagize ati “ nyuma y’uko amabwiriza agiye hanze banshi mu bakiliya bacu badusabye ko twajya tubagezaho amwe mufunguro ndetse n’ibinyobwa byo muri Fame Lounge akab ariyo mpamvu twashyizeho serivise twise Fame Lounge Home Delivery aho umuntu wese atubwira icyo yifuza tukakimushyikira mu rugo mu gihe gito cyane .
Yasoje asaba abaliliya babo ko igihe cyose bakora kuva mu gitondo kugeza ninjoro aho uwaba yifuza gutumiza amafunguro ndetse n’icyo kunywa ashobora guhamagara kuri numero zikurikira 0783206153 cg 0786141133 na 0784269586 .