Icyorezo cya Coronavirus gishobora gutuma gahunda yo kwibuka izamo impinduka

Ku itariki ya 7 Mata u Rwanda ruba ruri mubihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 gusa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus uyu mwaka bikaba bishoboka kuzabaho impinduka.

Mu gihe u Rwanda rwitegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ingamba zafashwe ku buryo hari bimwe mu bikorwa byari bimenyerewe muri ibi bihe bizakorwa mu bundi buryo, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yavuze ko gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje, ariko gahunda zihuza abantu benshi nk’ibiganiro n’amahugurwa muri icyo gihe hazifashishwa itangazamkuru ndetse gahunda yo gusura inzibutso mu matsinda na byo bayarahagaritswe, aho hakirwa umuntu umwe. umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiya RBA ko hazajya hategurwa ibiganiro byihariye bisonanura amateka yaranze itariki runaka, kugira ngo abaturage bakomeze bumve ko bari mu gihe cyo kwibuka aho yagize ati “Tuzifashisha itangazamakuru mu buryo bwose, televiziyo, radiyo, imbuga nkoranyambaga kugira ngo ubutumwa butangwe mu buryo bwose bushoboka.”

Nkuko yakomeje abitangaza akaba yagize ati“Tuvuge nko ku itariki 11, dushobora gukora ikiganiro cyihariye gikwirakwizwa mu buryo bw’itangazamakuru, gisobanura amateka yaranze iyo tariki 11 Mata, uko byagenze Nyanza ya Kicukiro ndetse n’ahandi hiciwe abatutsi kuri iyo tariki, kugira ngo itariki ku yindi tujye tugenda tugaragaza amateka uko yagenze, kugira ngo abantu bamenye ko bari mu gihe cyo Kwibuka.”

Ku ruhande rwa IBUKA, irasaba abaturage kumva no kwakira ingamba zizashyirwaho mu gihe cyo kwibuka bagakomeza kwirinda uko bikwiye icyorezo cya coronavirus ariko batibagiwe gukomeza kwita ku bikorwa byo kwibuka.

Bimwe mu bikorwa byo kwibuka birimo gutegurwa ubu birimo ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka, gusukura no gusana inzibutso izindi zikagurwa, harategurwa kandi uburyo imibiri yabonetse yazashyingurwa mu cyubahiro.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *