Impeta nambitswe n’Umufana byari imikino ntakibyihishe inyuma :Anita Pendo

Ku munsi w’ejo  Tariki 8 Kanama 2019, abantu batunguwe cyane ubwo babonaga umufana ari kwambika Anita Pendo impeta y’urudashira ubwo yari muri Expo Gikondo ahari gukorera  ibikorwa bya Radio y’igihugu RBA

Anita Pendo wari kumwe na Dj Bissoso mu kiganiro kuri radiyo byabaye ngombwa ko batumira umufana ngo aze baganire. Umusore winjiye, yatangaje ko asanzwe akunda Anita Pendo ndetse anamumenyesha ko afite impeta ashaka kumwambika nk’isezerano ry’urukundo.

Uyu munyamakuru ngo yahise abona ko uyu musore amukunda ariko abigira imikino arangije aremera barayambikana ariko mu buryo bw’urwenya.

Anita Pendo yagize ati” Abafana baratandukanye, urumva nk’uriya aba ankunda yego ariko ngerageza kumubaho umuntu usabana kugira ngo adataha anababaye cyangwa ugasanga amfashe nk’umuntu wiyemera.

Njye niyo mpamvu namuretse anyambika impeta ariko nawe ubirebye uhita ubona ko twikiniraga nubwo wenda we wasanga yari yabikomeje ku giti cye nzi ko yatashye yishimye kandi nanjye ndabizi ko abafana nk’aba babaho nta kibazo byantera.”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *