
Mu 2017 ubwo Justin Bieber yari avuye mu masengesho mu Mujyi wa Beverly Hills muri Leta ya California yagonze umufotozi witwa William Wilson.
TMZ yanditse ko Wilson yamaze kujyana ikirego mu rukiko ashinja Justin Bieber kumwirengagiza nyuma yo kumugonga.
Impapuro zabonywe n’iki kinyamakuru zigaragaza ko uyu mufotozi avuga ko iyi mpanuka yamuteye ubumuga bwa burundu n’ihungabana.
Gusa William Wilson ntabwo yagaragaje ubumuga nyir’izina yatewe n’uyu musore w’icyamamare mu njyana ya R&B.

Ubwo Justin Bieber yari akimara kugonga Wilson yavuye mu modoka agerageza kumufasha. Yagumye ahabereye impanuka kugeza polisi itabaye.
Icyo gihe Polisi yasanze nta cyaha Justin Bieber yashinjwa kuko impanuka yatewe n’imirabyo ya camera yamuhumye amaso.
Polisi kandi yemeje ko uyu mufotozi nta burenganzira yari afite bwo guhagarara kuri uyu muhanda.